AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye abayobozi kwirinda gukoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite

Yanditswe Feb, 28 2020 16:18 PM | 26,316 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aributsa abayobozi mu nzego zitandukanye ko inyungu rusange z'u Rwanda n'Abanyarwanda zikwiye kuza imbere y'izabo bwite.

Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ubwo abayobozi 10 bamushyikirizaga indahiro mbere yo gutangira inshingano zabo nshya.

Ni abayobozi 10 barahiye mu byiciro 3,  icya mbere cyari kigizwe n'abaminisitiri bane barimo uw'uburinganire n'iterambere ry'umuryango, Dr. Bayisenge Jeannette, Dr. Ngamije Madandi Daniel w'Ubuzima, Mpambara Ines warahiriye kuba Minisitiri ushinzwe imirimo y'inama y'abaminisitiri na Dr. Uwamariya Valentine wagizwe Minisitiri w'uburezi.

Harahiye kandi Abanyamabanga ba Leta bane:  Bwana Tushabe Richard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Lt Col  Dr. Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw'Ibanze,  Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye na  IRERE Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n'ubumenyingiro.

Harahiye kandi abadepite babiri bashya, Germaine Mukabarisa na Emmanuel Karemera.

Nyuma yo kwakira izi ndahiro, Umukuru w'igihugu Paul Kagame yabasabye kubahiriza ibizikubiyemo,, abasaba ko bakwiye kuzakorersha ububasha bahawe mu nyungu zabo0 bwite.

Yagize ati ''Iyo uvuga ngo ntabwo uzakoresha ububasha wahawe mu nyungu zawe bwite bicuze iki ? Aho rero ni ho hagoranye mu bikorwa abenshi mu ntege nke, hari intege nke zumvikana ko hari abantu bagira intege nke. Bikumvikana wakora ikosa ariko ibindi hari ubwo ababikora bibwira ko ari intege nyinshi bagize barusha abandi,  bakaganisha ibyo bakora ku nyungu zabo bwite. Ntabwo ari byo, bisubiwemo kenshi buri gihe. Abantu benshi inyungu rusange ni zo nziza zitugirira akamaro nizo zubaka igihugu.''

Bamwe mu barahiriye izi nshingano bavuze ku by'ingenzi bagiye gushyiramo imbaraga mu nshingano nshya bahawe.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Bayisenge Jeannette yavuze ko agiye gushyira ingufu mu kwegera baturage mu rwego rwo kurwana n’ikibazo cy’igwingira.

Yagize ati ''Ingamba zirahari ariko tuzareba aho bitagenda ni hehe kugira ngo dushyiremo ingufu cyane cyane tumanuka hasi kuko gahunda nyinshi zikorerwa ku mudugudu. Dufite igikoni cy'umudugudu, dufite umurima w'igikoni ibyo byose ni ibikorerwa ku mudugudu hasi.''

Na ho Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Madandi Danie avuga ko agiye gushyira ingufu mu guharanira ko igihugu cyatanga ubuvuzi buri lku rwego rwo hejuru.

Ati “''Aho tugiye gushyira ingufu mu kongerera ubushobozi urwego rwo kwigisha abaganga kugira ngo igihugu cyacu kibashe gutanga ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru ku buryo ubwo buvuzi bwaba n'uburyo bwo kongera umusaruro mu gihugu muri serivisi igihugu gitanga.''

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine we yagize ati ''Harimo abarimu batabifitiye ubushobozi kandi burya umwarimu utabifitiye ubushobozi ntiwamutegerezaho rya reme ariko nanone hakabaho gahunda zitandukanye zijyanye no gutuma abantu biyumva koko muri uwo mwuga, hari ukongerera ubushobozi mwarimu ariko hari no kureba mu mfashanyigisho mu nteganyanyigisho ese uburyo ziteguwe bisubiza koko ibikenewe ku isoko ry'umurimo.''

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashingiye ku maraso mashya y'abakiri bato bakomeje kwiyongera mu myanya y'ubuyobozi asanga iterambere naryo rikwiye kwihuta kurushaho.

Yagize ati ''Nabonye mukiri batoya, abenshi ni n'abadamu, dukwiye gukoresha izo mbaraga ziraho mu buto, mu bategarugori nitubihuza ntabwo numva igikwiye kuba kitunanira, ubwo ni twe tuzaba twinaniwe gusa, ariko ubundi ibya ngombwa byose turabifite."

Kuri ubu guverinoma y'u Rwanda igizwe n'Abaminisitiri ndetse n'abanyamabanga ba Leta 28, muri bo 15 ni Abagore.


                        Dr. Uwamariya Valentine, Minisitiri w'uburezi                                          Mpambara Ines warahiriye kuba Minisitiri ushinzwe imirimo y'inama y'abaminisitiri

                         Bwana Tushabe Richard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta

                              Lt Col  Dr. Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw'Ibanze

                           IRERE Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n'ubumenyingiro

                           Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye

                        Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango, Dr. Bayisenge Jeannette

                                                             Dr. Ngamije Madandi Daniel w'Ubuzima


Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira