Yanditswe Nov, 04 2022 16:54 PM | 100,947 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda aributsa ko inshingano ya mbere abashinzwe umutekano w’u Rwanda bafite ari ukurinda igihugu n’abagituye, ibindi birimo nk’intambara bigakorwa mu gihe byabaye ngombwa gusa.
Ibi bikubiye mu butumwa, Umukuru w’igihugu yatanze ubwo yasozaga amasomo y’Abofisiye 515 barimo abakobwa 53 bahawe ipeti rya Sous – Lieutenant mu Ngabo z’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yabanje kunyura mu basore n’inkumi basoje imyitozo ihambaye n’amasomo maze areba uko batyarijwe kuzarinda u Rwanda.
Ku karasisi batanyuranya bongeye kuzamura amarangamutima y’ababyeyi, abavandimwe n’inshuti bari bakoraniye mu mbuga ngari iherereye mu ishuri rikuru rya Gisirake rya Gako.
Maze ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga, Perezida wa Repubulika Paul Kagame abaha ipeti rya Sous-Lieutenant.
Ryakurikiwe no kurahirira inshingano nshya binjiyemo, aha ni ho abagera kuri 24 bigiye hanze y’u Rwanda mu bihugu 7 birimo u Bwongereza, Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, Kenya, Qatar, u Butaliyani, Sri Lanka basanze bagenzi babo maze bose bararahira.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashimiye aba basoje amasomo anabibutsa insingano y’ibanze bafite nk’ingabo z’u Rwanda.
Umukuru w’igihugu kandi yasabye aba basoje amasomo ko ibyo bazakora byose bakwiye kuzarangwa na discipline (ikinyabupfura) bitabaye ibyo ngo ngo uru rugendo bashoje rwaba ari impfabusa.
Abasoje amasomo muri rusange ni 568 barimo abasore 515 n’abakobwa 53.
Muri bo 475 basoje amasomo y’umwaka 1 na 93 basoje amasomo y’imyaka 4.
Muri aba kandi 58 barangije mu ishami ry’imibanire y'abantu (Social Sciences), 20 mu ishami ry' ubuvuzi rusange, barimo kandi 15 barangije mu ishami ry’ikoranabuhanga (Mechanical Engineering).
Paul RUTIKANGA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru