AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye ko harwanywa ikwirakwizwa ry’imvugo z’urwango

Yanditswe Apr, 30 2019 08:53 AM | 4,116 Views



Kuri uyu wa mbere Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye ku rwego rw’isi yayoboye inama ngarukamwaka ya komisiyo ya Loni y’umurongo mugari wa internet.


Ni inama yabereye ku cyicaro gikuru cy’urubuga nkoranyambaga rwa facebook, mu kuyobora iyi nama Perezida Paul kagame yari kumwe n’umuyobozi w’ihuriro mpuzamahanga ry’ibigo by’itumanaho ku isi Houlin Zhao ndetse n’umuyobozi wa Facebook wungirije ushinzwe kwegereza abaturage ibikorwa bya Facebook Kevin Martin.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabanje gushimira facebook yakiriye iyi nama, avuga ko inama y’uyu munsi ifite intego yo kuganira ku buryo bwo kubungabunga ikoreshwa rya internet mu bakiri bato.

Yavuze ko hakozwe raporo igaragaza uko iki kibazo giteye muri iki gihe anasaba ko muri iyi nama hagomba gutangirizwamo itsinda rigomba gukorana na UNESCO mu kurwanya ikwirakwizwa kuri internet imvugo z'urwango n’amakuru y’ibinyoma.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ihohoterwa ry’ikiremwamuntu buri gihe ribanzirizwa n’imvugo z’urwango, agaragaza ko ibi byabaye mu Rwanda mu myaka 25 ishize, yavuze ko ari yo mpamvu yifuza ko u Rwanda rudakwiye kugira umwanya mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.


Perezida Kagame yavuze ko urwango atari ikintu gishya kuko nko mu Rwanda muri genocide nta internet yari ihari ariko urwango rwarakwirakwijwe; hamwe n’imbuga nkoranyamabaga rero rushobora gukwira vuba.

Perezida wa Republika ni umwe mu bayobozi b’umurongo mugari wa internet yatangijwe mu 2010 igamije kwihutisha gahunda z’iterambere rirambye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage