AGEZWEHO

  • Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y'imyaka 30-49 – Soma inkuru...
  • Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu guteza imbere Igihugu

Yanditswe Aug, 15 2019 10:13 AM | 5,074 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba urubyiruko gufata iya mbere mu guteza imbere Igihugu ariko bihereyeho ubwabo.Umukuru wígihugu yabivugiye mu kiganiro yahaye urubyiruko basaga ibihumbi bitatu mu muhanga uzwi nka Meet The President wabereye i Kigali kuri uyu wa Gatatu.

Mu kiganiro yahaye uru rubyiruko cyari cyabanjirijwe n’ibiganiro byatanzwe n'abayobozi batandukanye ndetse n'urubyiruko ubwabo bagaragariza Umukuru  w'Igihugu ku byo bamaze kwigezaho mu nzego zitandukanye z'iterambere cyane cyane imishinga bikoreye ubwabo igamije kubateza imbere ndetse n'Igihugu muri rusange.

Aha Umukuru w'Igihugu yabwiye urubyiruko ari bo nkingi ya mwamba y'Iterambere ry'Igihugu.

Urubyiruko rugize 60% by’Abanyarwanda bose muri rusange. Ku mugabane wa Afurika mu mwaka wa 2040 ruzaba rusaga miliyari 2. Hari ikizere ko uru rubyiruko n’urundi hirya no hino mu gihugu rukurikije impanuro rwahawe u Rwanda na Afurika muri rusange byagera ku iterambere ryifuzwa.

Eugene UWIMANA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi