AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye urwego rw'ubucamanza kurinda abaturage ibisambo byifashisha ikoranabuhanga

Yanditswe Sep, 07 2021 07:32 AM | 78,089 Views



Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yasabye urwego rw'ubucamanza gufatanya n'izindi nzego kurinda abaturage ibisambo n'ubundi bugizi bwa nabi bwifashisha ikoranabuhanga.

Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho kuwa Mbere tariki ya 6 Nzeri mu muhango wo gutangiza umwaka w'ubucamanza wa 2021/2022.

Umuhango wo gutangiza umwaka w'ubucamanza wa 2021/2022 wabaye mu gihe hashize hafi imyaka 2 icyorezo cya COVID19 cyugarije u Rwanda n'Isi yose muri rusange.

Ibi byatumye mu mwaka ushize wa 2020/2021, hafi 80% y'imanza zigera hafi ku bihumbi 75 ziburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga.


Perezida wa Repubulika kandi yashimiye abakora muri uru rwego kubw'akazi keza bakoze bifashishije iryo koranabuhanga ariko kandi abasaba kurinda abaturage kugwa mu mutego w'abagizi ba nabi bahurira nabo kuri iryo koranabuhanga.

Muri raporo ku bipimo by'imiyoborere mu Rwanda yashyizwe ahagaragara n'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere, RGB, mu mwaka ushize wa 2020 urwego rw'ubucamanza rwagize amanota 81.89%.

Perezida w'urukiko rw'ikirenga akaba na perezida w'inama nkuru y'ubucamanza Dr. Faustin NTEZILYAYO avuga ko nubwo muri rusange ibyo bishimangira imikorere myiza y'uru rwego bidakuraho ko hari bamwe mu bakozi barwo bakomeje kurusiga icyasha.

Mu mwaka w'ubucamanza ushize umucamanza umwe n'abanditsi 3 baregewe inama y'ubucamanza bafatirwa ibyemezo bitandukanye birimo, guhagarikwa ku kazi by'agateganyo no kwirukanwa burundu mu kazi mu rwego rwo gutanga ubutabera bunoze.

Perezida Paul KAGAME nawe yanenze bamwe mu bakozi b'urwego rw'ubucamanza bakijandika muri ruswa ashimangira ko badakwiye kwihanganirwa anaboneraho gusaba ko ikibazo cy'ibirarane by'imanza nacyo cyavugutirwa umuti.

Muri rusange urwego rw'ubucamanza rwizeza ko, uko icyorezo cya COVID19 kizakomeza kugenza make bizarufasha kurushaho gukora neza ariko nanone ngo ikoranabuhanga rizakomeza kuba ingenzi mu mikorere y'uru rwego.


Reba amwe mu mafoto yaranze umuhango wo gutangiza Umwaka w' Ubucamanza 2021/2022.


Reba uko umuhango wo gutangiza Umwaka w' Ubucamanza 2021/2022 wagenze mu mashusho.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage