AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye urwego rw'ubutabera kurangwa n'ubwangamugayo

Yanditswe Sep, 08 2020 10:56 AM | 35,857 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba inzego z’ubutabera kurangwa no kwanga umugayo, ndetse no guhuza icyerekezo n’ibikorwa kugira ngo zidatakaza ishusho ngari y’ubutabera. Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa yageneye abakora muri uru rwego ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2020/2021.

 Umuhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza ubaye mu gihe icyorezo cya COVID19 gikomeje kudindiza imikorere y’inzego zirimo n’urw’ubutabera.

Urukiko rw’ikirenga ruvuga ko nubwo ugereranyije n’umwaka wari wabanje imanza zaciwe mu mwaka ushize ziyongereyeho 5%, icyorezo cya COVID19 cyatumye umubare w’imanza z’ibirarane utagabanyuka uko byifuzwaga. 

Icyakora Perezida w’urukiko rw’ikirenga akaba na perezida w’inama nkuru y’ubucamanza Dr. Faustin Ntezilyayo avuga ko ikoranabuhanga ryabaye igisubizo ku nzego z’ubutabera kugirango imirimo yazo idahagarara.

Yagize ati "Byabaye ngombwa ariko ko hafatwa izindi ngamba kugirango umurimo wo gutanga ubutabera udahagarara. Muri uyu mwaka dusoje rero nubwo ikoranabuhanga ryari risanzwe ryifashishwa, muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID19 ryafashisje abari bakeneye serivisi z’inkiko mu gutanga ibirego, gutanga amakuru ndetse no mu kuburanisha. Ibi bigaragazwa no kuba igihe twari turi muri lockdown cg Guma mu rugo haratanzwe ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga baciye muri system dusanzwe dukoresha, ku buryo ibirego birenga 14 675 byaciye muri ubwo buryo hashobora no kuburanishwa imanza zirenga 2 000 hifashishijwe nyine ikoranabuhanga."

Muri rusange umwaka w’ubucamanza ushize wa 2019/2020 mu nkiko hinjiye imanza 75 188, muri zo 24% zari zijyanye n’ifunga n’ifungura ry’agateganyo. Igiteye impungenge inzego z’ubutabera ni ubwiyongere bw’imanza z’inshinjabyaha, kuko muri 2019/2020 zageze ku 48 303, ni ukuvuga 64% zivuye kuri 59% by’imanza zo mu mwaka wari wabanje wa 2018/2019.

Mu mwaka ushize ubushinjacyaha bwo bwakiriye dosiye 53 959, ni ukuvuga inyongera ingana na 19% ugereranyije n’izo mu mwaka wari wabanje wa 2018/2019.

Uko byamera kose ariko, abakozi b’urwego rw’ubutabera bongeye kwibutswa ko igihugu kibahanze amaso, bityo bakaba basabwa guhorana ubudakemwa mu mirimo yabo ya buri munsi, nk’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabigarutseho mu butumwa yabageneye.

Yagize ati "Abanyarwanda bizeye ko abakora mu butabera ari inyangamugayo kandi ntibazareka gusaba ko bahorana ubudakemwa. Mugomba rero kuba inkingi ikomeye mu kurwanya ruswa, ntimukwiye kuba inkomoko yayo. Aha niho imikorere y’uru rwego igomba gushingira kugirango ikureho gukeka cg kwibwira ko abanyarwanda badahabwa ibibagenewe kandi bibakwiriye."

Umushinjacyaha mukuru Havugiyaremye Aimable, avuga ko urwego ayoboye rushishikajwe no kunoza imikorere n’imikoranire n’izindi nzego kugirango igipimo cy’imanza ubushinjacyaha butsinda ziyongere kuko kugeza magingo aya zigeze kuri 93%.

Ati "Zimwe muri izo ngamba harimo kunoza uburyo tugenza ibyaha n’imitegurire y’amadosiye, Kongera ubushobozi mu kugenza ibyaha no kubishinja, kongera imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu kugenza ibyaha, gutegura amadosiye no gushinja ibyaha mu nkiko. Kongera imbaraga mu bugenzuzi cyane cyane mu mikorere y’amadosiye n’imyitwarire y’abakozi b’ubushinjacyaha abakoze amakosa cg ibyaha bakabihanirwa hakurikijwe amategeko."

Umukuru w'Igihugu yibukije ko imikorere y’inzego zishamikiye ku rw’ubutabera, ziharanira gutahiriza umugozi umwe, anibutsa kandi ko abanyabyaha bagomba guhora biteguye ko ukuboko k’ubutabera kubageraho. 

"Urwego rw’ubutabera rwaragutse, ibi ni byiza. Ariko nubwo inzego zirugize zigomba gukurikirana inshingano zazo ni ngombwa ko muhuza ibikorwa n’icyerekezo kugirango mudatakaza ishusho ngari y’ubutabera. Icy’ingenzi ni ugukomeza guha abaturage ubutabera bufite ireme kandi bafitiye icyizere. Abakoze ibyaha byagize ingaruka mu mateka yacu n’ibindi byaha ibyo ari byo byose ubutabera buzabasanga aho bazaba bari hose. Kuburanisha no guca imanza z’aba banyabyaha ni mwebwe bireba. Nizeye ko mufite ubushobozi bwo kuzica uko bikwiye." Nk'uko yakomeje abisobanura.

Uretse imanza zisaga ibihumbi 76 zaciwe n’inkiko, mu mwaka ushize imanza zigera hafi kuri 900 zari zaregewe inkiko zo zakemuwe mu buryo bw’ubwunzi bikorewe mu nama ntegurarubanza.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage