Yanditswe Jun, 26 2022 13:29 PM | 142,287 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'Umuyobozi w'Umuryango wa Commonewealth w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza, yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza y'Inama ya CHOGM harimo abayiteguye, abashinzwe umutekano, ndetse n'Abanyarwanda bose kuko batumye igenda neza ndetse bigahesha igihugu ishema.
Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter, umukuru w'igihugu yagize ati: "Turashimira abagera ku 4000 bifatanyije natwe muri CHOGM. Ku bayobozi bagenzi banjye, byari ishema kubakira mwese mu Rwanda kugira ngo dushimangire ko twiyemeje guharanira ejo hazaza heza, hiyubashye ku baturage bo mu muryango wa Commonwealth. Tubifurije urugendo rwiza!"
Yakomeje agira ati: "Ndashimira abafashije mu gutegura iyi nama bose, abashinzwe umutekano barinze abantu bose, abakozi hirya no hino ahaberaga inama zitandukanye, hamwe n’Abanyarwanda bose bitanze kugira ngo CHOGM igende neza! Ndabashimiye cyane, mwahesheje ishema igihugu!"
Taariki 25 Kamena 2022 nibwo hasojwe Inama ya CHOGM ndetse n’izindi ziyishamikiyeho zari zimaze icyumweru zibera mu Rwanda. Iyi nama ikaba yaritabiriwe n'abarenga ibihumbi bine (4000) baturutse mu bihugu 54 bigize umuryango wa Commonwealth ndetse n'abandi baje nk'abatumirwa.
Kuri ubu u Rwanda nirwo ruyoboye uyu muryango rusimbuye Ubwongereza bwaherukaga kwakira inama ya CHOGM mu mwaka wa 2018. U Rwanda ruzayobora uyu muryango kugeza mu nama itaha ya CHOGM aho izabera mu birwa bya Samoa.
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwo gushimira abagize uruhare mu migendekere myiza ya CHOGM.
Jean Paul NIYONSHUTI
AMAFOTO - Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza Boris Johnson
Jun 23, 2022
Soma inkuru
AMAFOTO- Perezida Kagame yakiriye Igikomangoma Charles cya Wales
Jun 22, 2022
Soma inkuru
AMAFOTO - Madamu Jeannette Kagame yatangije Inama y'Ihuriro ry'Abagore muri CHOGM
Jun 20, 2022
Soma inkuru
CHOGM2022: Minisitiri w'Intebe wa Bahamas yageze mu Rwanda
Jun 20, 2022
Soma inkuru