Yanditswe Sep, 03 2019 08:55 AM | 11,158 Views
Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Repubulika, akaba n'Umugaba w'Ingabo w'Ikirenga yashyizeho abayobozi bashya mu Ngabo z'u Rwanda.
Mu bashyizweho harimo, Maj Gen Emmanuel Bayingana wagizwe Umugaba w’Ingabo
zirwanira mu kirere akaba yasimbuye kuri uyu mwanya Lt Gen. Charles Karamba uherutse kugirwa Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania.
Hari kandi Brig Gen Vincent Nyakarundi wagizwe umuyobozi w’ishami rya RDF rishinzwe iperereza.
Na ho Col Andrew Nyamvumba yagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi n’iterambere muri Minisiteri y’Ingabo.
Itangazo rya Minisiteri y'Ingabo rivuga ko ibirikubiyemo bihita bikurikizwa.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru