Yanditswe Mar, 19 2021 11:32 AM | 197,571 Views
Guhera kuri uyu wa 4 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho kandi igihe cy’icyunamo mu Rwanda kizageza igihe uwari perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, azashyingurirwaho.
Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli wari uyoboye iki gihugu muri Mandat ye ya 2 yitabye Imana ku munsi w' ejo afite imyaka 61 y' amavuko.
Ibijyanye n'urupfu rwe byatangajwe na Visi Perezida Madame Samia Suluhu Hassan wavuze ko Perezida John Pombe Magufuli yitabye Imana azize uburwayi bw'umutima akaba yari arwariye mu bitaro bya Emilio Mzena mu mujyi wa Dar es Salaam.
Abinyujije kuri twitter, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ababajwe n'urupfu rwa Perezida John Magufuli.
Umukuru w’igihugu yagize ati: Tubabajwe no kubura umuvandimwe wanjye akaba n’inshuti Perezida Magufuli. Uruhare rwe mu iterambere ry’igihugu n’iry’akarere muri rusange ntiruzibagirana. Twihanganishije umuryango we n’abaturage ba Tanzania bose, Abanyarwanda bifatanyije n’abanya Tanzania muri ibi bihe bikomeye.
Umukuru w'Igihugu Paul Kagame yashyizeho kandi igihe cy'icyunamo mu gihugu hose guhera kuri uyu wa 4 kugeza ku munsi Nyakwigendera azashyingurirwa.
Muri iki gihe amabendera y'u Rwanda n'ay' Umuryango w' Afurika y'Iburasirazuba arururutswa kugeza hagati, mu Rwanda hose ndetse no muri za Ambasade zarwo.
Abanyatanzania bakora umurimo wo gutwara ibicuruzwa babivana muri Tanzania baza mu Rwanda ni bamwe mu bavuga ko bababajwe cyane n' urupfu rwa Perezida John Pombe Magufuli.
Musemakweli John, umuyobozi w'Umuryango w'ubucuti hagati y'Abanyarwanda n'abanyatanzania avuga ko Perezida Magufuli asigiye umurage ukomeye abaturage b’igihugu cye.
Ati "Yakoze byinshi, yarwanyije ruswa, n'ibindi byose bijyanye no gukoresha umutungo w'igihugu nabi. Yubatse igihugu cye neza, yubaka ibikorwaremezo byinshi yakuye igihugu cye aho cyari kiri, agishyira mu kiciro cya 2 cy'ubukungu, ni umurage ukomeye asigiye igihugu cye. Yitaye cyane ku bantu b'abakene, yabateye imbaraga cyane kugira ngo bazamuke, mu mashuri abana bigira ubuntu, yubatse amashuri menshi, amavuriro, byose abiha ibikoresho, yashatse abaganga n'abarimu yakoze byinshi, yita ku baturage bo hasi cyane, bamwitaga umukunzi w'abantu bo hasi, w'abakene.
Musemakweli avuga kandi ko ku nyungu z'abaturage, bisaba ko ibyagezweho muri Tanzania ku buyobozi bwa Magufuli bikomeza gusigasirwa.
Yagize ati " Yazamuye ubukungu bwabo kugeza ku kigero kiza cyane, baranabivuga ubwabo, ariko kugira ngo bye gusubira inyuma, ni ngombwa ko hajyaho izindi mbaraga zindi zituma bidasubira inyuma. Iyo amajyambere wayagejeje ahantu, hakaza undi akayasenya biba ari ikibazo, Ni igihugu gifite ubushobozi, gifite politiki nziza, ishyaka aturukamo niryo riyobora igihugu, ni ishyaka rifite umurongo ugaragara, ndizera ko nta kizasubira inyuma."
Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli witabye Imana afite imyaka 61 yari umugabo wubatse washakanye na Janeth Magufuli bakaba bari bafitanye abana 2.
Yavutse ku ya 29 z'ukwezi kwa 10 mu 1959 avukira muri District ya Chato, mu gihugu cya Tanzania. Yari afite impamyabumenyi ihanitse mu by'ubutabire yakuye muri Kaminuza ya Dar es Salaam.
Yagiye aba Ministiri mu bihe bitandukanye, akaba yitabye Imana ari muri Manda ye ya 2. John Pombe Magufuli yari Umukuru w' igihugu wo mw' ishyaka CCM, Chama cha Mapinduzi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru