Yanditswe Apr, 12 2021 15:34 PM | 33,691 Views
Perezida wa
Repubulika Paul Kagame aratangaza ko hari abashoramari bakora imiti n’inkingo
biteguye kuza kubikorera muri Afurika, ibintu bishobora gutuma uyu mugabane na wo
winjira mu ruhando rwo gukora inkingo z’icyorezo cya COVID19.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu nama yigaga ku buryo Afrika yakwagura ubushobozi bwayo ikabasha gukora inking za COVID19.
Iyi nama y’iminsi 2 ibaye mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko Afurika ikomeje gusigara inyuma mu bikorwa byo gutanga inkingo za Covid-19, dore ko kugeza ubu umuntu umwe mu basaga 500 ari we umaze gukingirwa mu gihe mu bihugu bikize umwe muri bane byibura amaze kubona doze imwe.
Muri iyi nama yigira hamwe uburyo Afurika yakwagura ubushobozi bwayo kugira ngo ikore inkingo by’umwihariko iza Covid-19, Perezida Paul Kagame yavuze ko hakenewe ubufatanye hagati ya leta n’abikorera kugirango ibyo bigerweho.
Ati “Ntabwo icyizere cyonyine cyatugeza ku isaranganywa ry’inkingo nkuko tumaze kubyibonera twese, ingero zirahari. Afurika ikeneye kongera ubushobozi bwo gukora inkingo ndetse n’ibindi bikoresho byo kwa muganga. Nkuko biri mu murongo wacu wo kongera ingengo y’imari tugenera ibikorwa by’ubuzima, ni iby’agaciro gakomeye kuri Afurika gushyiraho ingamba zo guteza imbere ubufatanye hagati ya leta n’abikorera kugira ngo dukore inkingo ku mugabane wacu.”
Aha umukuru w’igihugu kandi yahishuye ko yatangiye ibiganiro na zimwe mu nganda zikomeye zikora inkingo za COVID19 ndetse rumwe muri zo rukaba rwiteguye gushora imari muri Afrika.
Yagize ati “Mu byumweru bike bishize cyangwa ukwezi natangiye ibiganiro n’inganda zitandukanye zikora inkingo zikoresheje uburyo bwa RNA bukoreshwa na Moderna ndetse na Pfizer. Twinjiye muri ibyo biganiro kandi nabibwiye bamwe muri bagenzi banjye b’Abanyafrika ariko turashaka no kubiganiraho n’abandi. Hari ikigo gikoresha ubwo buryo nk’ubwa Moderna cyangwa Pfizer cyiteguye kandi gifite ubwo bushake bwo gukorana natwe, ariko icyo twifuza ni uko natwe twagira ubwo bushobozi ku mugabane wacu, bukaza bwuzuzanya n’ubundi buryo bwa Adenovirus na bwo busanzwe bukoreshwa mu gukora inkingo ari na bwo bukoreshwa na Johnson&Johnson, Astrazeneca ndetse na Aspen yo muri Afrika y’Epfo isanzwe ifite ubwo bushobozi.”
Umukuru w’igihugu kandi yijeje ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gutanga umusanzu warwo mu ruhando rw’ibindi bihugu bya Afurika mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’inzego z’ubuzima kuri uyu mugabane, asaba ibihugu kongera umuvuduko bikemeza ku bwinshi amasezerano ashyiraho ikigo nyafrika cy’iby’imiti, Africa Medicines Agency.
Iyi nama yateguwe n’ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya ibyorezo, Africa CDC, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku nsanganyamatsiko igira iti “Ikorwa ry’inkingo muri Afurika mu rwego rwo kurinda ubuzima”.
Uretse Perezida Paul Kagame, yanitabiriwe na Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, Perezida wa Senegal, Macky Sall, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, Dr. Tedros Adenom Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi, Dr. Ngozi Okonjo-Iweala, Perezida wa komisiyo y’umuryango wa Afrika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat na Dr. Vera Songwe, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu ku Mugabane wa Afurika n’abandi.
Divin UWAYO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru