Yanditswe Jan, 09 2023 18:48 PM | 3,876 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi kugira ibikorwa byinshi bikaruta amagambo kugira ngo iterambere ry’igihugu n’abagituye rikomeze kwihuta.
Yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ubwo yakiraga indahiro zza Perezida wa Sena mushya Dr. Kalinda Francois Xavie.
Umukuru w’Igihugu yashimye Perezida mushya wa Sena avuga ko akurikije imirimo yagiye akora mu gihugu, nta gushidikanya ko n’inshingano yatorewe azazikora neza.
Perezida Kagame kandi yashimiye Perezida wa Sena wacyuye igihe Dr. Augustin Iyamuremye k'uko yitwaye mu mirimo ye n’uburyo yayisoje neza.
Mu ijambo rye kandi Umukuru w’Igihugu yagarutse ku kibazo cya RDC yongera gushimangira ko ikibazo cya RDC atari icy’u Rwanda bityo ko no gukomeza kugitwerera u Rwanda bidakwiye.
Naho ku bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko hari ibyizezwa abaturage ariko bigatinda gukorwa kandi habazwa ababishinzwe ntibagaragaze impamvu bitakozwe. Aha umukuru w’igihugu yagaragaje ko akenshi haba harabaye uburangare asaba inzego zose kugira ibikorwa byinshi bikaruta amagambo. By'umwihariko yasabye abayobozi gukurikirana no gukemura ikibazo cy'ingendo (transports) z'akoresha imodoka rusange. Avuga ko iki kibazo yakiyumviye mu baturage nyamara ababishinzwe ngo ntibigeze bakimuhaho raporo.
Yavuze ko kandi hari ikibazo cy'imisoro ihanitse cyane, kinatuma bamwe bananirwa kuyitanga, aherako avuga ko hakwiriye kubamo inyoroshyo kugirango byorohere buri wese, anagaragaza ko ubu aribwo buryo bwiza bwo kwinjiza imisoro myinshi kurenza uko bayihanika.
"Ntabwo naje hano kugirango mvuge ko dukwiriye gutakaza imisoro. Ahubwo yiyongere. Ariko ishobora kwiyongera mu buryo kandi yorohejwe."
Perezida Kagame kandi yavuye ko agiye gushyira feri (kugabanya) ku bijyanye n’ubutumwa bw’akazi bamwe mu bagize guverinoma ngo bakunze kujyamo mu mahanga, aho yagaragaje ko bizajya bibanza gusuzumanwa ubushishozi, hakabanza kumenyekana neza koko ikimujyanye.
Yavuze ko abayobozi bihutira kujya hanze bakoresha imari ya leta kandi bakanakoresha igihe cya leta, bityo bigatuma babura umwanya wo gukemura ibibazo by'abaturage.
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar
Mar 21, 2023
Soma inkuru
Politiki mbi ntikwiye kuba muri siporo-Perezida Kagame
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda
Mar 13, 2023
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi
Mar 01, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro
Mar 01, 2023
Soma inkuru
U Rwanda na Yorudaniya byasinye amasezerano avanaho visa ku badipolomate n'abandi bafite pasipo ...
Feb 22, 2023
Soma inkuru
EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa
Feb 17, 2023
Soma inkuru
Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Perezida Kagame
Feb 09, 2023
Soma inkuru