AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Perezida Kagame yatangaje ko imisoro ikwiriye gushyirwamo inyoroshyo

Yanditswe Jan, 09 2023 18:48 PM | 5,360 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi kugira ibikorwa byinshi bikaruta amagambo kugira ngo iterambere ry’igihugu n’abagituye rikomeze kwihuta.

Yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ubwo yakiraga indahiro zza Perezida wa Sena mushya Dr. Kalinda Francois Xavie.

Umukuru w’Igihugu yashimye Perezida mushya wa Sena avuga ko akurikije imirimo yagiye akora mu gihugu, nta gushidikanya ko n’inshingano yatorewe azazikora neza.

Perezida Kagame kandi yashimiye Perezida wa Sena wacyuye igihe Dr. Augustin Iyamuremye k'uko yitwaye mu mirimo ye n’uburyo yayisoje neza.

Mu ijambo rye kandi Umukuru w’Igihugu yagarutse ku kibazo cya RDC yongera gushimangira ko ikibazo cya RDC atari icy’u Rwanda bityo ko no gukomeza kugitwerera u Rwanda bidakwiye.

Naho ku bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko hari ibyizezwa abaturage ariko bigatinda gukorwa kandi habazwa ababishinzwe ntibagaragaze impamvu bitakozwe. Aha umukuru w’igihugu yagaragaje ko akenshi haba harabaye uburangare asaba inzego zose kugira ibikorwa byinshi bikaruta amagambo. By'umwihariko yasabye abayobozi gukurikirana no gukemura ikibazo cy'ingendo (transports) z'akoresha imodoka rusange. Avuga ko iki kibazo yakiyumviye mu baturage nyamara ababishinzwe ngo ntibigeze bakimuhaho raporo.

Yavuze ko kandi hari ikibazo cy'imisoro ihanitse cyane, kinatuma bamwe bananirwa kuyitanga, aherako avuga ko hakwiriye kubamo inyoroshyo kugirango byorohere buri wese, anagaragaza ko ubu aribwo buryo bwiza bwo kwinjiza imisoro myinshi kurenza uko bayihanika.

"Ntabwo naje hano kugirango mvuge ko dukwiriye gutakaza imisoro. Ahubwo yiyongere. Ariko ishobora kwiyongera mu buryo kandi yorohejwe."

Perezida Kagame kandi yavuye ko agiye gushyira feri (kugabanya) ku bijyanye n’ubutumwa bw’akazi bamwe mu bagize guverinoma ngo bakunze kujyamo mu mahanga, aho yagaragaje ko bizajya bibanza gusuzumanwa ubushishozi, hakabanza kumenyekana neza koko ikimujyanye.

Yavuze ko abayobozi bihutira kujya hanze bakoresha imari ya leta kandi bakanakoresha igihe cya leta, bityo bigatuma babura umwanya wo gukemura ibibazo by'abaturage.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura