AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Perezida Kagame yatangije ibikorwa by’iserukiramuco ry’umukino wa Basketball

Yanditswe Feb, 20 2020 16:43 PM | 26,628 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba abakiri bato kurushaho kubyaza umusaruro impano bifitemo bakora ibikorwa bibagura bikanagura umugabane wa Afurika kuko utuwe n'umubare munini w'abakiri bato.

Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by'iserukiramuco riswe Giants of Africa Festival rigamije guteza imbere impano mu mukino w'intoki wa basket.

Abakobwa n'abahungu bagera kuri 200 nibo bategerejwe mu Rwanda mu kwezi kwa 8 baturutse mu bihugu 11 bya Afurika birimo n'u Rwanda. Bazamara icyumweru muri iryo serukiramuco ryiswe 'Giants of Africa Festival' aho bazaba bagaragaza imico y'ibihugu baturukamo.

Ubwo hatangizwaga ibikorwa by'iserukiramuco, umukuru w'igihugu Paul Kagame yagaragaje ko ibikorwa nk'ibi biba bikwiye kuba amahirwe ku bakiri bato yo kugaragaza impano zabo no kuzibyaza umusaruro.

Ati  ''Iyo tuvuga Giants of Africa, iserukiramuco rigiye kubera hano, ibi  byose ni ibitwibutsa. Icya mbere bitwibutsa ko mwe mukiri bato muri ibihangange ariko mugomba kubikorera, bivuze ko hari byinshi musabwa gukora kugira ngo mubyaze umusaruro impano mwifitemo n'amahirwe ari ku mugabane wacu.  Akamaro k'ibikorwa nk'ibi ni ukugira ngo mubashe kugera ku nzozi zanyu, ntacyo dukwiye gufata nk'igisanzwe, dukwiye gushora imbaraga zacu mu gukora ibikwiye gukorwa by’umwihariko tugahera ku mahirwe adukikije arimo nk'ibi bikorwa byose birimo iri serukiramuco rizahuriramo urubyiruko rwa Afurika ari na bo bagize umubare munini kuri uyu mugabane wacu.''

Umuyobozi w'ikipe ya Basket ya Toronto Raptors, Masai Ujiri wanatangije umushinga wa Giants of Africa, yavuze ko impamvu batoranyije u Rwanda ngo rwakire iri serukiramuco kuko ari urugero rwiza rw'ibikwiye kuba bikorwa muri Afrika kandi bigamije iterambere.

Yasangije abari muri iki gikorwa inkomoko y'igitekerezo cyo kubaka Kigali Arena yakira abarenga ibihumbi 10.

Yagize ati ''Mu myaka micye ishize, twatumiye Perezida mu mikino ya NBA all star yaberaga Toronto. araza, aratuganiriza hanyuma areba amarushanwa yo gutera denki, anareba imikino ya All star. mugihe twari mu marushanwa denke, yari yicaye muri Arena nkakomeza njya kumureba kuko ari twe twari twakiriye iyi mikino ya All star buri uko ngiye kumureba nkasanga yifashe gutya ... nkabona byanze bikunze hari ikitagenda neza, nkibaza nti se ni iki tutatunganyije neza hano? ndangije nza kumubaza nti se ni iki kitagenze neza, hashize akanya aransubiza ati ariko bisaba iki kugira ngo twubake Arena nk'iyi muri Afurika ? mu Rwanda ? .......amashyi....... none nimurebe aho twicaye uyu munsi......''

Ambasaderi wa Giants Of Africa, Myrah Naomi Namtume Oloo ni umunyafurika ukiri muto. Avuga ko igihe kigeze ngo urubyiruko rwa afurika ruhaguruke rubyaze umusaruro amahirwe arukikije. Aha aragaruka ku ishusho afurika ikwiye kuba ifite.

Yagize ati ''Ni afurika tureba ikadutera ishema, afurika kandi tutarangwa no guhora dutanga impamvu ahubwo dukora. kandi binyuze mu bihangange bya afrika turebe izi ngamba nziza ziriho z'igihe kirekire twicare dutekereze ibyo twifuza kugeraho. tunarebere ku bantu bacu b'icyitegererezo bidutere imbaraga muri uru rugendo. Umwe muri bo ni Perezida Kagame..... ni umuyobozi udasanzwe, wowe nyakubahwa udutera ishema, wowe nyakubahwa iteka ureba ibyiza mu bihe bikomeye, wowe udatinya kugira uruhare mu biganiro biba bigaragaza umugabane wacu nk'intsina ngufi ariko ugahagarara ukagaragaza ukuri. Nyakubahwa uru rugero rwiza. kandi turagushimira kubwo kuba ijwi rya Afurika.''

Umukuru w'Igihugu Paul Kagame yijeje abazitabira Iri serukiramuco rizatangira tariki 16 risozwe tariki 22 z'ukwezi kwa 8 uyu mwaka, ko bazanyurwa n'urugwiro bazakiranwa mu Rwanda.

Ati ''Abatuye iki gihugu, iteka usanga amateka yacu tuyasiga inyuma tugatera intambwe igana imbere cyane ko ayo mateka tuba twayakuyemo amasomo. abaturage bacu ni abaturage bafite inyota yo kugera kuri byinshi, bakora cyane, bashaka kubaho bishimye nubwo hari izo mbogamizi zitabura bakomeza guhangana na zo. rero ndifuza kubwira buri wese ko azakirwa neza kandi azumva yisanga.”

Umuryango Giants of Africa watangijwe na Masai Ujiri mu 2003 yari agamije gukundisha abana bakiri bato bo ku mugabane wa afurika gukura bakunda umukino wa Basketball, ni nawo ushibutseho iri serukiramuco rizafasha urubyiruko rwa afurika kurushaho gukunda imico y'ibihugu byabo ndetse no kubyaza umusaruro impano bifitemo.


Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu