AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yatangije umushyikirano avuga ku buzima bw'igihugu muri rusange

Yanditswe Dec, 18 2017 23:03 PM | 4,829 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu gutangiza inama y’igihugu y’umushyikirano yagaragaje ko iyi nama ari rubuga rwiza rwo kuganira ku buzima bw' igihugu kandi ashimangira ko kugira ngo igihugu kibashe kwisanisha n'ibihe bishya bisaba guteza imbere ireme ry'uburezi.

Mu ijambo rigaragaza uko iguhugu gihagaze ,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahereye ku rwego rw'ubuhinzi aho yavuze ko n'ubwo habayeho uruzuba mu duce tumwe na tumwe mu gihugu ndetse hagatera na nkongwa idasanzwe cyane cyane mu bigori, ubuhinzi bwiyongereye ku rugero rw’ 8% mu gihe uru rwego rwari rumaze igihe rutiyongera.

Umukuru w’igihugu yavuze ko muri 2017 U Rwanda rwanditse ibigo bishya by'ishoramari  n'irindi rijyanye n’ibikorwa remezo byazanye mu gihugu ishoramari ringana na miliyari imwe n'igice y'amadorali y'Amerika harimo no kubaka ikibuga cy'indege cya Bugesera, igihugu cyakiriye inama mpuzamahanga 169, zatumye amahoteli yinjiza amadevise .

Kubera gahunda yao guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, Made in Rwanda ibyo U Rwanda rwohereza hanze byazamutseho 50%. Ibyo rutumizayo byagabanutseho 3%. Bituma ikinyuranyo kiri mu bucuruzi U Rwanda rukorana n'amahanga kimanukaho 20%

Umukuru w' igihugu yashyimye imikorere y'urwego rw'ubuzima n'urw'abakorerabushake by'umwihariko mu guhangana n'indwara z'ibyorezo nka malariya na Sida ndetse anashima n'abagira uruhare bose mu kubungabunga umutekano muri rusange. 

Biteganyijwe ko iyi Nama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 15 isesengura byimbitse gahunda ya Guverinoma y'imyaka 7 hagamijwe kureba uko u Rwanda rwagera ku rwego rw' ibihugu bifite ubukungu bwisumbuye mu cyerecyezo  2050.

Inkuru irambuye mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage