AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Perezida Kagame yatangije umwiherero w’Abayobozi b’Inzego za EAC

Yanditswe Mar, 29 2019 15:45 PM | 3,571 Views



Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yatangije umwiherero w’abayobozi b’inzego za EAC, kuri uyu wa Gatanu, tariki 29 Werurwe 2019.

Atangiza uyu mwiherero, Perezida w'u Rwanda yasabye aba bayobozi gukomeza umurongo wo gufata ibyemezo biteza imbere abatuye uyu muryango. Uyu mwiherero usoza ukwezi kwahariwe iterambere ry’umugore. Uhurije hamwe abantu bagera kuri 300 barimo abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, Abafatanyabikorwa, Imiryango itari iya Leta, Abanyamadini, Sosiyete sivili. 

Ministre w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Amb. Solina Nyirahabimana avuga ko muri uku kwezi hakozwe ibikorwa bitandukanye bijyanye n'iterambere ry'umugore birimo gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko, kuremera imiryango itishoboye, guha ibikoresho abize amasomo y'ubumenyingiro/imyuga. 

Ministre Nyirahabimana yashimiye abitabiriye uyu mwiherero by'umwihariko uruhare inzego zitandukanye zagize mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore no mu kwezi kwahariwe iterambere ry'umugore. Umuhuzabikorwa w'amashami y'umuryango w'abibumbye mu Rwanda Fode Ndiaye yagaragaje ko uburinagnire ari ingenzi mu iterambere rirambye, ko inzego zitandukanye zikwiye gukorera hamwe kugira ngo umugore n'umugabo, umusore n'umukobwa bagire uburenegnzira bumwe n'amahirwe angana. Yerekanye ko uburingaire no kongerera ubushobozi umugore bikomeje kuba mu by'imbere abafatanyabikorwa bashyizemo imbaraga.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira