AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw'iminsi 2 muri Sudan

Yanditswe Dec, 20 2017 15:53 PM | 5,745 Views



Perezida wa repubulika Paul Kagame kuri uyu wa 3 yatangiye uruzinduko rw'akazi mu gihugu cya Sudan aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we, Omar Al Bashir, byibanze ku bufatanye n'umubano hagati y'ibihugu byombi, haba mu bijyanye n'umutekano politiki n'ubukungu.

Paul Kagame yageze i Khartoum muri Sudan mu ruzinduko rw'iminsi 2. Yabanje kwakirwa mu cyubahiro gihabwa umukuru w'igihugu nyuma aza kugirana ikiganiro na mugenzi we Omar Al Bashir.

Aba bakuru b'ibihugu byombi n'intumwa zari zibaherekeje bagiranye ibiganiro byagarutse ku mubano n'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Sudan. By'umwihariko perezida wa Sudan yashimye u Rwanda ku bw'uruhare rugira mu kugarura amahoro n'umutekano muri Afurika rwohereza ingabo mu butumwa bw'amahoro. Yavuze ko bashima umusanzu w'ingabo z'u Rwanda mu kugarura amahoro mu ntara ya Darfur aho rumaze imyaka isaga 10 rwoherezayo ingabo, kuri ubu zigira uruhare mu kwambura abaturage intwaro batunze mu buryo butemewe n'amategeko.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo ni umwe mu bayobozi ku ruhande rw'u Rwanda bari kumwe na perezida wa republika Paul Kagame. Abandi baherekeje perezida wa republika harimo minisitiri w'ingabo gen. James Kabarebe, uw'ubucuruzi n'inganda Vincent Munyeshyaka, n'abandi bayobozi bakuriye inzego zirebana n'umutekano, ubucuruzi n'ishoramari.

Muri uru ruzinduko rw'iminsi 2 kandi biteganyijwe ko perezida Paul Kagame asura ingoro y'ibimenyetso by'amateka ya Sudan na kaminuza mpuzamahanga ya Afurika, akaganira n'abanyeshuli bayigamo. Haranasinywa amasezerano ashyiraho akanama ngishwanama gahuriweho n'ibihugu byombi kajya kigirwamo ibibazo bya politiki.

U Rwanda na Sudan bihurira muri imwe mu miryango y'akarere by'umwihariko uhuza ibihugu bituriye ikibaya cy'uruzi rwa Nil rufite isoko mu Rwanda.

Inkuru mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira