Yanditswe Apr, 14 2022 07:59 AM | 13,395 Views
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Kingston muri Jamaica, aho yatangiye uruzinduko rw'akazi rw'iminsi 3.
Akigera ku Kibuga cy’indege cya Norman Manley International Airport yakiriwe n’Uhagarariye Umwamikazi Elizabeth II muri iki gihugu, Sir Patrick Linton Allen, Minisitiri w’Intebe, Andrew Holness n’abandi banyacyubahiro batandukanye bo muri iki gihugu.
Nyuma yo kuva ku kibuga cy’indege, Perezida Kagame yerekeje ahari imva y’intwari y’iki gihugu, Marcus Mosiah Garvey, waharaniye uburenganzira bw'abirabura. Aha Umukuru w’Igihugu akaba yashyize indabo kuri iyi mva ndetse yunamira iyi ntwari.
Kuri uyu wa Kane, ari wo munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe muri Jamaica, Perezida Kagame arahura n’Uhagarariye Umwamikazi Elizabeth II muri iki gihugu, Sir Patrick Linton Allen mbere gato y’uko atanga ikiganiro mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Jamaica ruhuriranye n’isabukuru y’imyaka 60 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge. Ni isabukuru yizihizwa mu gihe cy’umwaka wose.
Biteganyijwe kandi ko ku mugoroba, Minisitiri w’Intebe, Andrew Holness, yakira ku meza Perezida Kagame.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bitangaza ko ku munsi wa gatatu w’uruzinduko rwa Perezida Kagame, azagirana ibiganiro mu muhezo na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, nyuma bazanayobore umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Kagame azanahura n’Umuyobozi w’Ishyaka People's National Party, Mark Golding.
Mu gusoza uruzinduko rwe, Perezida Kagame azifatanya na Minisitiri w’Intebe Holness mu kiganiro cyiswe Think Jamaic (Tekereza Jamaica) baganira ku ngingo zitandukanye zirimo ejo hazaza h’ubufatanye bwa Afurika na Karayibe.
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
1 hour
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru