Yanditswe Jul, 25 2020 13:08 PM | 47,266 Views
Perezida wa Repubulika yategetse ko ibendera ry'u Rwanda n'iry'Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba yururutswa akagezwa hagati mu rwego rwo kunamira Benjamin Willim Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania.
Itangazo ry'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe ryo kuri uyu wa Gatandatu riragira riti "Mu rwego rwo kwifatanya n'Igihugu cy'abavandimwe cya Tanzaniya mu bihe by'akababaro byo kubura uwahoze ari Umukuru w'Igihugu wa gatatu w'icyo Gihugu, Nyakubahwa Benjamin William MKAPA;
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME, ategetse ko ibendera ry'u Rwanda n'iry'Umuryango w'Ibihugu by'Iburasirazuba (EAC) yururutswa kugeza hagati, mu gibe cy'iminsi itatu, guhera ku wa Mbere, tariki ya 27 Nyakanga 2020 kugeza ku wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020, mu rwego rwo kunamira Nyakubahwa Benjamin William MKAPA.
Dukomeje kwihanganisha abavandimwe, inshuti, umuryango wa Nyakwigendera ndetse n'Igihugu cya Tanzaniya muri rusange muri ibi bihe by'akababaro."
Perezida Benjamin William Mkapa yitabye imana ku wa Kane w'iki cyumweru afite imyaka 81, yayoboye Tanzania kuva mu 1995 kugera mu 2005, asimburwa na Jakaya Mrisho Kikwete.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru