AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Perezida Kagame yavuze ko COVID19 yerekanye imbaraga zihishe Afurika yakubakiraho

Yanditswe Apr, 02 2021 07:11 AM | 29,059 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye inama isuzuma ingaruka za COVID-19 ku mugabane wa Afrika. Ni inama yateguwe n’Ikigo Tony Blair Institute for Global Change cy’uwigeze kuba Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Tony Blair na we witabiriye iyi nama.

Urubuga rwa Twitter rw’ibiro by’Umukuru w’igihugu rwatangaje ko mu bitabiriye iyi nama harimo umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi ndetse n’umuyobozi w’ikigo cy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe gishinzwe kurwanya indwara.

Ku bijyanye n’amikoro ashorwa mu rwego rw’ubuzima, Perezida Kagame yavuze ko buri wese akwiye kumva ko ari ikintu gikwiye kuza ku isonga kandi gifasha kugera ku binti bintu biri ku rutonde rw’ibyihutirwa.

Umukuru w’igihugu yagize ati « Dukeneye abaturage bafite ubuzima buzira umuze,dukeneye inzego zishoboye kugira ngo tugere kuri iyo ntego nyamukuru.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyarushijeho gukoma mu nkokora inzego z’ubuzima zimwe na zimwe  muri Afrika ndetse no kwerekana intege nke zazo. Mu nama yigaga ku ngaruka za Covid-19 kuri Afurika yateguwe n’Ikigo Tony Blair institute for Global Change, Perezida Kagame yavuze ko ku rundi ruhande iki cyorezo cyerekanye imbaraga zihishe zishobora kubakirwaho uyu mugane ufite. Umukuru w’igihugu yakomoje no ku cyuho Afrika ifite mu bijyanye no guhanga n’iki cyorezo.

Ati "Kimwe mu cyuho gikomeye ni uko Afurika idakora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga bifatika. Igisubizo gihamye ni ugushyira ku isonga gukorera imiti n’ibikoresho byo kwa muganga muri Afrika. Isoko rusange rishya ry’umugabane, Afurika yarikoresha mu buryo bwo gukurura abashoramari muri urwo rwego."

Umukuru w’igihugu yavuze ko n’ubwo Covid-19 yakomye mu nkokora gahunda z’iterambere ku isi muri rusange ngo ibishingirwaho mu gutuma Afurika igira ubukungu bukomeye kandi bwihuta mbere y’uko COVID 19 yaduka, byarushijeho kugira agaciro muri iki gihe.

Jean Pierre KAGABO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira