AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro

Yanditswe Mar, 01 2023 19:38 PM | 32,890 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye guhumuriza Abanyarwanda avuga ko Leta iticaye ubusa ku kibazo cy'izamuka ry'ibiciro ku masoko anahishura ko hari gahunda y'igihe kirekire igamije kuzamura imishahara y'abakozi ba leta muri rusange.

Umukuru w'Igihugu yabitangarije mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu.

Muri iki kiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru babarirwa muri mirongo barimo abo mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika, Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy'izamuka ry'ibiciro ku isoko avuga ko nubwo hari bimwe mu bitera iki kibazo u Rwanda rudafiteho icyo rwakoraho guverinoma itifashe mapfubyi kuko hari ibirimo gukorwa.

Umukuru w'Igihugu kandi yasubije icyifuzo cya bamwe mu bakozi Leta bifuza kongezwa umushara.

Agaruka ku butwererane bw'u Rwanda na Mozambique mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado, Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda rwagiyeyo nta kiguzi guhashya iterabwoba biri mu nyungu z'Abanyarwanda n'umutekano wabo.

Duherutse guta muri yombi ibyihebe hano bikorana n'umutwe w'iterabwoba wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa DRC ndetse n'iby'ibyihebe byo muri Cabo Delgado. Twabafatiye hano, bari muri gereza. 

Inzego z'iperereza zarababajije bahishura uko umugambi wose wari uteye. Gahunda yabo ni uko ibyo byihebe byo muri Cabo Delgado bigirana imikoranire na ADF bigakomereza muri Santarafurika bigana mu karere ka Sahel. Kuba rero twaratanze umusanzu wacu hakiri kare ku kibazo nk'iki cyagombaga kutugiraho ingaruka uko byagenda kose ntabwo ari bibi, ahubwo amafaranga yacu yagize akamaro.

Ku birebana n'ubufatanye bw'u Rwanda n'amakipe ya Arsenal na PSG mu kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, Umukuru w'Igihugu yahishuye ko nyuma y'ayo makipe yombi mu minsi ya buba u Rwanda ruzagirana amasezerano nk'ayo n'indi kipe y'igihangange kuko byagaragaye ko u Rwanda rwungukira muri ubwo bufatanye.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura