AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Centrafrika byinjiye mu bihe bishya

Yanditswe Oct, 16 2019 07:28 AM | 8,412 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko ibihugu by’u Rwanda na Centrafrika byinjiye mu bihe bishya kandi by’ingirakamaro mu mubano wabyo nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye.

Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije I Bagui mu murwa mukuru w’igihugu cya Centrafrika kuri uyu wa kabiri aho yageze mu ruzinduko rw’umunsi umwe muri icyo gihugu ku butumire bwa mugenzi we wa Centrafrika Faustin-Archange Touadéra.

Abakuru b’ibihugu byombi babanje kugirana ibiganiro byabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu iri mu murwa mukuru Bangui nyuma banitabira umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi  mu nzego zirimo igisirikare, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli no guteza imbere ishoramari. ndetse hanashyirwaho komisiyo ihoraho ihuriweho n’ibihugu byombi.

Perezida Kagame kandi yakiriwe ku meza na mugenzi we Faustin Archange Touadéra amwambika umudari w’icyubahiro uzwi nka “Grand Croix de la Reconnaissance" ndetse umuyobozi w’umujyi wa Bangui nawe amushyikiriza urufunguzo rw’uwo mujyi nk’ikimenyetso cy’uko agizwe umuturage wawo w’icyubahiro.

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika yifitemo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo, ashimangira ko ubufatanye hagati y’Abanyafrika ari ingenzi, ari nayo mpamvu u Rwanda ruterwa ishema no gutanga umusanzu warwo aho ukenewe hose mu bufatanye n’ibindi bihugu bya Afrika.

Aha umukuru w’igihugu yashimiye mugenzi we Perezida Touadéra n’abaturage ba Centrafrika ku ntambwe bamaze gutera mu rugendo rwo kubaka amahoro arambye, ubumwe n’ubwiyunge no gusana igihugu muri rusange, yizeza ko u Rwanda ruzakomeza kubaba hafi muri iyo nzira.

Uru nirwo ruzinduko rwa mbere Perezida Kagame agiriye muri Centrafrika kuva muri 2016 mu kwezi kwa Werurwe ubwo Perezida Touadéra yatorerwaga kuyobora Centrafrika.

U Rwanda rushimirwa kandi kuba ari cyo gihugu kiri ku isonga mu kugira umubare munini w’ingabo na polisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro muri Centrafrika, MINUSCA, aho ubu rufiteyo ingabo 1,370 n’abapolisi 430.

Inkuru mu mashusho

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/wlHWBb1koOY" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu