Yanditswe Apr, 21 2022 17:44 PM | 66,238 Views
Perezida Paul Kagame avuga ko ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza bugamije gushakira umuti ikibazo cy’abimukira no kubahesha agaciro, agashimangira ko ibi bitagamije inyungu z’amafaranga nk'uko bamwe mu banenga ubu bafatanye babivuga.
Hashize icyumweru kimwe u Rwanda n’u Bwongereza bisinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka ndetse n’iterambere ry’ubukungu.
Iyi gahunda y’imyaka 5 iteganya ko igihugu cy’imisozi igihumbi kizakira abimukira ibihumbi babaga mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko.
Mbere hato yo gusinya amasezerano ndetse na nyuma y'aho havutse impaka ziyashingiyeho, bamwe banenga uyu mugambi abandi bawugaragaza nk’uburyo bwiza bwo guhesha agaciro ikiremwa muntu ndetse n’igitego ku Rwanda mu bijyanye no gutanga umusanzu ku bibazo byugarije isi.
Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Kane muri Kaminuza ya Brown University yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga, Perezida Paul Kagame yabanje kugaragaza amateka y’uburyo u Rwanda rwinjiye muri gahunda yo guhanga n’ibibazo by’abimukira.
Ni ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “The Rebirth of Rwanda and the Man who dreamed it”Ucishirije bikaba ari nko kuvuga ngo “Kongera kuvuka k’u Rwanda n’umugabo wakabije izo nzozi.
Perezida Kagame yagize ati "Kumva neza iki kibazo bisaba ko tubanza kubanza kujya mu mateka gato. Iki kibazo cy’abimukira ntigitangirana n’amasezerano twagize nk’u Rwanda n’u Bwongereza., ni ikibazo kimaze igihe ariko mbere y’ibyo reka mbanze mvuge muri 2018, ubwo twafashaga kushakira umuti ibibazo byo muri Libye; ahari abantu benshi biganjemo Abanyafrika bakomoka mu bice bitandukanye by’umugabane cyane cyane mu gace ka Afurika y’Iburengerazuba."
"Aba bantu bari baraheze muri Libye bagerageza kwambuka ngo bajye mu Burayi. Bamwe bapfuye bagerageza kwambuka inyanja ya Mediterane, abandi bafungirwa muri gereza mu mijyi itandukanye muri Libye."
Yunzemo ati "Ndetse n’abageragezaga kubafasha muri iki kibazo bari barashobewe. Muri uwo mwaka wa 2018, nari umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ubwo iki kibazo cyangeragaho ,naravuze nti, yego ntabwo turi gihugu gikize, ntabwo turi igihugu kinini ariko buri gihe hari ibisubizo dushobora gutanga mu gukemura ibibazo bikomeye. N'uko tubwira imiryango mpuzamahanga yageragezaga gukemura icyo kibazo, ibihugu, Umuryango w’Abibumbye n’abandi tuti kuki mutazana aba bantu mu Rwanda hanyuma dushyiraho inzira eshatu zo kubafasha."
"Iya mbere baje mu Rwanda dushoboara kubareka bakaguma mu Rwanda, kuko nubwo urwego rw’imibereho rwacu rutaba ari rwiza kurusha ahandi ku isi, ariko ibyo dushobora guha abantu ari byiza cyane kuruta gufungirwa muri gereza zo muri Libye, ahatari guverinoma, ahatari ikintu na kimwe, ahubwo abenshi bakanahasiga ubuzima, ndetse bikaba byiza gukomeza kujya mu Buyari bikarangira bapfiriye muri Mediterane."
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’u Bwongereza afite umuzi muri ayo amateka kandi ko atagamije inyungu izo arizo zose uretse guha agaciro ikiremwa muntu.
Kuri ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zigera kur bihumbi 130 ziganjemo izo mu Karere.
Ku bijyanye n’impunzi n’abashaka ubuhungiro baturutse muri Libye, abasaga 590 babonye ibihugu byo mu Burayi na Amerika bibakira,abasaga 360 bakaba bakiri mu Rwanda.
Jean Pierre Kagabo
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru