AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yavuze ku kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID19

Yanditswe Feb, 19 2021 07:28 AM | 100,789 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko u Rwanda rukomeje gushaka uburyo bwo kuzahura ubukungu bwarwo nyuma yo gushegeshwa n'icyorezo cya COVID19 n'ubu rugihanganye na cyo.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Richard Quest wa televiziyo CNN yo muri USA.

Mu kiganiro n'umunyamakuru Richard Quest wa Televiziyo CNN yo muri USA, Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda rwahungabanyijwe bikomeye n'icyorezo cya COVID19 ruticaye ubusa kuko hari ibisubizo rwatangiye gushaka.

Yagize ati “Twamaze kugirwaho ingaruka, turabibona tuvuye muri Guma mu rugo, kandi ibikorwa by’ubucuruzi turabibona bisubira inyuma. Urabibona iterambere ry’ubukungu twari tumenyereye mu gihugu ryasubiye inyuma, muri 2019 ubukungu bwacu bwateye imbere ku kigero cya 9.2% kandi twateganyaga ko buzazamuka kurushaho muri  2020 tugakomerezaho no muri 2021, ariko ibyo byose byasubiye inyuma bigera muri 0 cyangwa 2%. Mu by’ukuri rero twatangiye guhura n'ingaruka zabyo, turimo guhangana na byo tugerageza gukora ibishoboka hano no gufatanya n'amahanga. Hari ubushobozi bwatangiye kuboneka ngo tuzibe icyuho gihari ariko nubwo ari urugamba rutoroshye nta yandi mahitamo tugomba kubyitegura.”

Inzego z'ubuzima zivuga ko kugira ngo abatuye Isi basubire mu buzima busanzwe ndetse ibikorwa by'ubukungu byongere gukora nkuko byari bisanzwe mbere y'iki cyorezo, bisaba gukingira umubare munini w'abaturage ndetse u Rwanda rukaba ku ikubitiro ruri mu bihugu 5 bya mbere muri Afrika byatangiye gutanga inkingo ku baturage babyo.

Kuri iyi ngingo Perezida Kagame yagize ati “Turabona ibindi bice by’Isi bikingira twe ntiturabikora. Ntitwabonye inkingo nyinshi, ibyo bivuze ko tukiri inyuma kure ku murongo kandi uko mbibona bamwe mu bantu ntibari ku murongo na gato wo gushaka urwo rukingo. Turi ku murongo turategereje. Tuzafata inkingo izo ari zo zose zizaza kandi tukabwirwa ko zikora yaba Pfizer cyangwa Moderna, turashaka kubona zimwe muri zo vuba bishoboka.”

Icyakora Perezida Kagame yanagaragaje ko kuba kugeza ubu ibihugu byinshi bya Afurika bitarimo gukingira bishimangira ubusumbane hagati y'ibihugu bikize n'ibikiri mu nzira y'amajyambere.

Ati “Tumaze iminsi tubona ibi bintu nko mu myaka hafi 20 ishize, aho usanga ku Isi yose Afurika ari yo isigara inyuma bitewe n'uburyo ifatwa nk'umugabane ukennye. Ibyo binatuma yibagirana cyangwa ikirengagizwa mu ruhando mpuzamahanga ntihabwe agaciro mu bufatanye mpuzamahanga, haba mu bukungu n'ibindi ku buryo ubonamo ikibazo cy'ubusumbane n'ibindi. Afurika rero ifite icyo kibazo kandi tugomba gushaka uko gikemuka ibintu bikarushaho kuba byiza.”

Kugeza ubu ibihugu bike ku Mugabane wa Afurika ni byo byatangiye ibikorwa byo gukingira COVID-19, icyakora na byo umubare w’inkingo bimaze kubona ngo uracyari muto cyane ugereranyije n'umubare w'ababituye bagomba gukingirwa.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama