AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yavuze ku musoro ku mitungo itimukanwa no kuboneza urubyaro ku bangavu

Yanditswe Nov, 09 2019 09:29 AM | 16,071 Views



Hari ingingo ebyiri zikomeje gukurura impaka nyinshi mu Rwanda haba ku batuye mu mijyi no mu cyaro,abafite amashuri ahanitse n'abatayafite: Kuboneza urubyaro ku bangavu hagamijwe guhangana n'ikibazo gihagangayikishije cy'inda baterwa ndetse n'umusoro ku mutungo utimukanwa.

Kuri iki cya nyuma, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangarije mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ko gusorera umutungo utimukanwa ari ihame ariko ashimangira ko icyaganirwaho ari igipimo cy'umusoro ku mutungo utimukanwa, icyo abaturage bakomeje kugaragaza ko kirenze ubushobozi bwabo.

Yagize ati ''Ahubwo niba wabazaga impamvu tutigeze dusoresha imitungo itimukanwa.....Yarasoraga....At least ubwo noneho turumvikana kuri principal. Igisigaye ni umbare gusa, ijanisha. Aho ngaho hahora hahinduka kandi hahora hafite ibitekerezo bitandukana bibirwanya cya bibishyigikira. Ntabwo bijya biba ikintu kimwe gusa umuntu avuge ngo oya turabyanze, cyangwa twese turabikunze! Ntibijya bibaho! Ngira ngo rero mu buryo bwo kubishyiraho, abantu nyine bakwiye gushyira mu gaciro ukareba ntukabye. Gukabya ni ukuhe? Kudakabya ni ukuhe! Ese ni 800! Ese ni 600! Ibyo ni ibintu nanone abantu baganira ntabwo ari njye wavuga ngo ni mushyireho ibi cyangwa nimuvaneho ibi?”

Urukiko rw'Ikirenga ruherutse gutangaza ko ku wa 29 Ugushyingo 2019 ari bwo ruzatangaza aho ruhagaze ku kirego cy'umunyamategeko warusabye gusuzuma niba zimwe mu ngingo zijyanye n'umusoro ku mutungo utimukanwa zitanyuranye n'Itegeko Nshinga.

Ni igitekerezo gishyigikiwe n'abantu b'ingeri zinyuranye barimo Ishuri ry'amategeko muri Kaminza y'u Rwanda n'umuryango Transparency International Rwanda babihamirije imbere y'urukiko rwabakiriye nk'inshuti zarwo.

Indi ngingo yakuruye impaka ni ijyanye no kwemerera abangavu gufata uburyo bwo kuboneza urubyaro nka bumwe mu buryo bwo guhangana n'ikibazo cy'inda baterwa zikomeje kuvuza ubuhuha.

Ubwo yabazwaga aho ahagaze kuri izi mpaka, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabanje gushimangira ko kurwanya isambanywa ry'abana ari ihame kandi  yerura ko hakwiye kwirindwa gukemura ikibazo haterwa ikindi.

Ati ''Am not sure. Kuvuga ngo ugiye kubigira ihame guha abana b'imyaka 15 contraceptives, psychologycally, ni nkaho ubabwiye uti ehhh! Birimo element nk'iyo kuboshya! Yes! Usa nk'uwabyoroheje nk'aho ubabwira uti komeza wikorere ibyo ukora, uzarindwa n'iki. Uzarindwa na contraceptives! Bifite iyo message bitanga. And i think it is not a good message!''

Imibare igaragaza ko mu mwaka ushize abangavu bagera ku  bihumbi 17 batewe inda.

Iki kibazo cyahise cyiza ku isonga  mu bihangayikishije igihugu ndetse hashyirwaho n'ubukangurambaga butandukanye mu rwego rwo kugabanya ubukana bwacyo ari na ko ku rundi ruhande hatangwa umukoro wo kugeza mu butabera abijanditse muri iki cyaha.

Inkuru mu mashusho


Jean Pierre KAGABO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama