Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda - Amafoto

AGEZWEHO

  • Urubyiruko rw'abanyeshuri mu marushanwa ajyanye n'inama ya CHOGM – Soma inkuru...
  • Louise Mushikiwabo agiye kugeza umuganda mu bihugu byose bigize OIF – Soma inkuru...

Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda - Amafoto

Yanditswe Sep, 10 2021 09:02 AM | 205,980 Views



Perezida wa republika Paul Kagame ari nawe mugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuwa Kane tariki ya 9 Nzeri 2021, yayoboye Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.

Inama nk’iyi yaherukaga kuba mu kuboza 2020; icyo gihe yabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Iyi nama iba buri mwaka, igafatirwamo imyanzuro itandukanye.

Yitabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Abagaba b’Ingabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, abayobozi ba za Diviziyo, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya gisirikare n’ibitaro n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda ndetse na bamwe mu bayobozi ba polisi y’igihugu.


Bonaventure Cyubahiro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yazamuye mu ntera anaha inshingano bamwe mu basirikare

Perezida Kagame yasabye abayobozi barahiye kwitanga batizigamye

Perezida Kagame yasabye urwego rw'ubucamanza kurinda abaturage ibisambo byi

Perezida Kagame yashyize Abayobozi mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza