AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Perezida Kagame yemereye Abadivantisiti inkunga izabafasha kubaka ibitaro

Yanditswe Sep, 02 2019 19:17 PM | 12,268 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemereye itorero ry’abadiventisiti inkunga izafasha iryo torero kubaka ibitaro by’ishuri rikuru ry’ubuvuzi iri torero ryubatse mu Rwanda. Ibi umukuru w’Igihugu yabigaragaje kuri uyu wa mbere ubwo yatahaga ku mugaragaro ishuri rikuru ry’ubuvuzi, Adventist School of Medicine of East-Central Africa, ishuri ryubatswe n’itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati.

Mu murenge wa Ndera w’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ahasanzwe hakorera kaminuza y’itorero ry’abadiventiste yamenyekanye ku izina rya kaminuza ya Mudende cyangwa AUCA, ni na ho hubatswe ishuri rikuru ry’ubuvuzi ry’itorero ry’abadiventiste mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, ASOME, mu magambo ahinnye y’icyongereza.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari kumwe na Madame we Jeannette Kagane, yabanje gutambagizwa ibice bigize iryo shuri rikuru, birimo ibyumba by’amashuri, ibya laboratwari, amacumbi y’abanyeshuri n’abarimu n’ibindi.

Nyuma yo gutaha izi nyubako, Umukuru w’igihugu yashimiye itorero ry’abadiventiste ryubatse iri shuri, agaragaza ko imyaka 100 rimaze rigeze mu Rwanda yabaye ingirakamaro ku bayoboke baryo n’Abanyarwanda muri rusange, ari na yo mpamvu Leta y’u Rwanda yishimira ubufatanye n’iri torero.

Yagize ati "Muri iki gihe cyose, iri torero ryakomeje kuba umufatanyabikorwa w’ingirakamaro kuri guverinoma mu gutanga serivisi z’ubuzima n’iz’uburezi. Ikinyejana gishize itorero ry’abadiventisiti rikorera mu Rwanda cyagaragaje impinduka nziza mu cyerekezo dusangiye n’ubufatanye hagati yacu. Kwesa umuhigo mwihaye mugatangiza ishuri rikuru ry’ubuvuzi muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, bishimangiye ubushake mufite bwo kwimakaza ubufatanye bufitiye akamaro Abanyarwanda ndetse n’akarere muri rusange."  

Umuyobozi w’itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 ku Isi, Dr. Ted Wilson, na we yagaragaje ko kubaka ishuri nk’iri mu Rwanda ari ugushyigikira u Rwanda kubera inyota y’iterambere n’intambwe rugezeho muri urwo rugendo kuva mu myaka 25 ishize.

Ati "U Rwanda rwakomeje gutera imbere binyuze mu rugendo rwagenze mu myaka 25 ishize. Ibi bisobanurwa neza na Perezida Kagame ubwe, kuko nk’urugero, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Time Magazine cyasohotse tariki 8 Nyakanga muri uyu mwaka, Nyakubahwa yagize ati ”Mu myaka 25 ishize twubatse umuryango uhamye, twubaka ubukungu buhamye, turi gutera imbere, urugendo rurakomeje, ariko wapima neza ugereranyije aho twavuye ndetse n’aho tugeze ubu. Uyu munsi turi kuri kaminuza y’abadiventisiti y’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati ahatangiye ishuri rikuru ry’ubuvuzi, Nyakubahwa Perezida dushobora kwihera ijisho bimwe mu bipimo bigaragaza intambwe yatewe kandi turabishimira Imana kubw’ibyo."


Umuyobozi w’itorero ry’abadiventiste mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, Dr. Ruguri Blasious, yagaragaje ko icyerekezo cy’iyi kaminuza, ari ugugatanga ubumenyi bwo ku rwego mpuzamahanga. 

Dr. Ruguri yagaragaje ko kugira ngo ibyo bigerweho bisaba ishuri kugira ibitaro hafi yaryo, ari naho yahereye asaba ko Leta y’u Rwanda yafasha itorero kubona ubutaka bwo kubaka n’ibitaro byajya bivura abaturage ariko ikanafasha abanyeshuri kwimenyereza umwuga.

Ati "Umunsi inzozi dufite zizaba impamo, dufite ikibazo ko uyu musozi uzaba muto kuko Nyakubahwa tuzakenera aho kwagurira ibikorwa kuko nta n’ubwo turabona aho twubaka ibitaro bya kaminuza. Turatekereza rero ko tuziyambaza ibiro byawe bikadufasha kubona uko twagura ibikorwa byaba ibitaro cyangwa n’ibindi tuzakenera uko inzozi zacu zizarushaho kwaguka."

Ni icyifuzo cyahise gisubizwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ndetse yemerera  iri torero inkunga ya Leta y’u Rwanda.

Yagize ati "Dufite kwizera kuduhamiriza ko tuzakomeza gutera intambwe no gukomeza gukora ibirenze ibyo tumaze kugeraho muri iyi kaminuza. Tuzakomeza gufatanya namwe kugira ngo ibitaro bya kaminuza byuzure vuba kurusha uko abantu babikekaga.Tuzababonera ubutaka, ……. kandi tuzabona n’amafaranga yo kunganira ayo muzabasha gukusanya."

Ni igisubizo cyakiranywe akanyamuneza n’abayoboke b’itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 mu Rwanda.

Umunyana Ritha umwe muri bo yagize ati  "Nidukora uruhare rwacu nk’uko tubitangiye dutya nta kuntu Igihugu kitazadushyigikira mu byo dukeneye byose. Twabyiyumviye twese kandi biradushimisha. No kureba umuyobozi ufite ubwuzu ku bintu byiza nk’ibi kandi tuzi ibyiza nawe akora, ni amata abyaye amavuta."

Dr. Mfizi Ngaboyishema Jean we ati " Ooohhh.. Ni umunezero mwinshi namwe murabyumva, kuko icya mbere kuba u Rwanda rwaratoranyijwe kubera ubuyobozi bwiza kubera gahunda zihuta, simfite uko nabisobanura. Rero nta muganga mwiza utagira aho avurira na ho yigira kuvura, ubwo rero bizadufasha cyane kugira ngo intumbero dufite dufatanyije n’Igihugu tuyigereho vuba cyane."

Mu bihugu bisaga 110 itorero ry’abadiventisiti rikoreramo, u Rwanda rubaye igihugu cya 7 ku Isi n’icya 2 muri Afurika, iri torero ryubatsemo ishuri rikuru ry’ubuvuzi.

Umushinga wo kubaka iri shuri ukaba uzashyirwa mu bikorwa mu byiciro bine, aho wose uzarangira utwaye asaga miliyoni 100 z’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga akabakaba miliyari 900 z’amafaranga y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko abanyeshuri ba mbere bazakirwa n’iri shuri rikuru mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2020, aho buri mwaka rizajya ryakira 55.

Inkuru mu mashusho


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu