Yanditswe Nov, 26 2022 17:32 PM | 327,764 Views
Perezida
wa Repubulika Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwahisemo gushyira umuturage ku
isonga kugira ngo rubashe kugera ku byerekezo rugenda rwiha birimo n’icya 2050
aho Umunyarwanda azaba yinjiza nibura miliyoni zirenga 12 ku mwaka.
Ibi bikubiye mu kiganiro, Umukuru w’igihugu yagiranye na Televiziyo y’Abashinwa ya CGTN.
Muri iki kiganiro Umukuru w’Igihugu yabanje kugaragaza urugendo rwo kugera ku iterambere u Rwanda rwifuza binyuze mu byerekezo bitandukanye rugenda rwiha, ahereye mu 2000 Perezida Paul Kagame aragaragaza ibyagezweho mu cyerekezo 2020 ndetse n’ibisabwa ngo u Rwanda rugere ku cyerekezo 2050 rwihaye.
Yagize ati "’Twashyize imbaraga mu iterambere ry’abaturage bacu, twarabigishije n’ubu biracyakorwa kandi hari n’ibindi byo gukorwa. Twashoye imari mu bijyanye n’ubuzima, twubatse ibikorwaremezo by’ingenzi, twashoye imari mu ikoranabuhanga turigeza mu bice bitandukanye by’Igihugu. Abaturage bacu bazi neza ibyo bakwitega n’ibyo bategerejwemo mu bijyanye n’uruhare rwabo, ni ibintu tumaze gukora neza mu myaka 20 ishize mu cyerekezo 2020 uhereye mu 2000, birashoboka ko ibyo twari twiyemeje tutabigezeho 100% ariko twari hafi, ahari twari kuri 80%, 85%. Rero icyo kinyuranyo cya 20% cyangwa se 15% gikubiyemo amasomo kuri twe.”
Intego u Rwanda rufite ni ukuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye (Upper Middle Income Country) mu 2035 no kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane (High Income Country) mu 2050.
Mu 2035, umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu ubariwe ku muturage (amafaranga umuturage azaba yinjiza) uzaba urenze amadolari ya Amerika 4.036 mu manyarwanda azaba ari nka miliyoni 4 zirenga gato; na ho mu 2050 abe ari amadolari 12.476 uyavunje mu manyarwanda azaba arenga million 12.
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame avuga ko bi byose kubigeraho bisaba ubuyobozi bushyira ku isonga umuturage ari na byo u Rwanda ruharanira kugira umuco.
Ati "Imiyoborere yacu yubakiye ku kumva inshingano zacu, guhangana n’ibibazo bitwugarije ariko mbere ya byose gushyira abaturage ku isonga ya buri kintu cyose dukora. Muri uru rugendo rwo kuzana impinduka, turareba tuti 'ubushobozi dufite bungana iki?', n’ibiki abaturage bacu bakeneye cyane, n’uburyo babigiramo uruhare ubwabo, rero imiyoborere yacu iha umwanya umuturage mu bimukorerwa, akumva uruhare rwe, akumva neza abo turi bo, ibyo dushaka gukora, tukagendera muri uwo mujyo wo gukora ibyo dukwiye gukora ngo tugere ku byo twifuza kugeraho.’’
Muri iki kiganiro kandi Perezida Kagame yabajijwe ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu aho bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga n’imwe mu miryango mpuzamahanga ikunze kuvuga ko ubu burenganzira bwa muntu butubahirizwa. Yongeye kugaragaza aho u Rwanda ruhagaze kuri iyi ngingo.
Ati "Ibyo dukora mbere ya byose tugendera ku byo tubona bidukwiye, bikwiye igihugu cyacu. Iyo hari icyo tubona cyatugirira akamaro icyo gihe nta kabuza tugiha umwanya tukacyirebaho. Twasanga bimwe bitadukwiye, atari ibyacu, bibogamye, turabyumva hanyuma twe tukikomereza urugendo rwo gukora ibyo tugomba gukora. Ikibazo tubona muri iyi mitekerereze y’aba bantu bahorana umuco wo kureba abandi gusa no kubarenganya. Urugero hari ibyo banengaga guhera nyuma gato y’amateka yabaye hano muri 1994, uyu munsi bakirengagiza impinduka zose zimaze kuba mu myaka 28 bakaba bagitunga urutoki ibyo bashaka, bisobanuye ko nta mpinduka n’imwe babona yabayeho, ibi rero bikwereka ko hari ikibazo kuri abo bahora banenga gusa, intego yabo ni ukugushyira hasi, bakagushyira aho uzahora ubuziraherezo.’’
Indi ngingo, Umukuru w’Igihugu yagarutseho muri iki kiganiro ni uburyo umugabane wa Afurika ugifatwa nk’igice cy’ibibazo gusa, yavuze ko Afurika imaze gutera imbere ndetse ko ikomeje gushyira hamwe ko nk’ubu abayituye bajya kungana mu mubare n’abatuye u Bushinwa bityo ko ari isoko rishobora kubyazwa umusaruro mu iterambere ry’umugabane wose ndetse ko ari rwo rugendo Afurika ikomeje.
Paul RUTIKANGA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru