Yanditswe Sep, 23 2019 17:56 PM | 10,287 Views
Perezida wa Repubulika
Paul Kagame, avuga ko kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zegere abatuye Isi nk'uko
byifuzwa, bisaba buri gihugu kwishakamo ibisubizo no guhanga udushya kandi ibi
bigakorwa mu buryo butuma nta n’umwe usigara inyuma.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yo ku rwego ruhanitse yigaga ku cyakorwa ngo serivisi z'ubuvuzi zigere kuri bose, inama yabereye i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ahakomeje kubera Inteko Rusange ya 74 y'Umuryango w'Ababibumbye.
Ni inama yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b'ibihugu n'aba za guverinoma n'abandi bayobozi mu nzego zifata ibyemezo ku Isi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, abikorera, abayobozi b’imiryango n’ibigo mpuzamahanga n'inzobere zinyuranye.
Mu ijambo yagejeje ku bayitabiriye, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubuzima bwiza ari bwo shingiro ry’iterambere rirambye, ashimangira ko ntagisimbura kwegereza abatuye Isi serivisi z’ubuvuzi.
Yagize ati "Ubuzima bwiza ni bwo butuma abantu bagira agaciro bukanatuma babyaza umusaruro impano zabo uko bikwiye. Uyu munsi, twongeye gushimangira umuhate wacu mu kwegereza serivisi z’ubuvuzi bose. Nta mubyeyi ukwiye kwibaza niba akwiye guha umuryango we imiti cyangwa ibiribwa. Guhanga ibishya, kwishakamo ubushobozi n’ubufatanye n’indi miryango n’ibigo mpuzamahanga ni ingamba z’ingenzi mu kugeza serivisi z’ubuvuzi kui bose."
Aha Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko politiki y’ubuzima mu Rwanda yubakiye ku bwishingizi bw’ubuzima, aho gahunda y’ubwisungane mu kwivuza n’ubundi bwishingizi butangwa n’ibigo binyuranye, yatumye kugeza ubu Abanyarwanda 90% bafite ubwishingizi butuma bivuza nta nkomyi.
Aha yashimangiye kandi ko gahunda zo kwishakamo ibisubizo zafashije u Rwanda gutera intambwe igaragara mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi.
Ati "Mbere na mbere twongereye umubare w’abajyanama b’ubuzima bava kuri 2 bagera kuri 4 muri buri mudugudu. Ibyo byatumye byibura tugira umujyana w’ubuzima umwe ku ngo 40, bidufasha kwizera ko nta n’umwe wasigaye inyuma. Icya 2, mu rwego rwo kurwanya ubusumbane, u Rwanda rwihaye intego ko urugendo rwo kugera ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi rutagomba kurenza iminota 25 kandi kugeza ubu kuri 50% by’igihugu ni ko bimeze n'ubwo akazi gakomeje. Icya 3, 93% by’abangavu batarengeje imyaka 13 bahawe urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura."
Perezida Kagame kandi yanitabiriye inama ku ngamba zo kubungabunga ikirere, inama yanitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guteres, waciye akarongo ku iyangirika ry’amashyamba nk’intandaro yo kwiyongera k’ubushyuhe ku Isi ndetse n’igihombo gikomeye mu bukungu.
Yagize ati "Ibihugu bikize n’ibikennye, byose byugarijwe n’ubushyuhe bukabije. Twibuke inkongi y’umuriro iheruka kwibasira amashyamba muri California mu Gushyingo umwaka ushize, yanateye igihombo cya miliyari 16 z’amadorali ya Amerika, igihombo cyaciye agahigo kuba icya mbere mu bikomeye byatewe n’inkongi. Uko ikirere gikomeza kuzura imyotsi n’indi myanda, ejo hazaza hacu hararushaho kujya mu mwijima. Iyangirika n’ikurwaho ry’amashyamba rikomeje gufata indi ntera, aho buri mwaka byibura hegitari miliyoni 700 z’amashyamba zitakara. Ibi rero bisobanuye ko kugabanya ibikorwa byo kwangiza no gukuraho amashyamba ari ishingiro ry’umuhate wacu kuziba icyuho no gutuma ubushyuhe bwiyongera ku gipimo kitarengeje degere celsius 1.5."
Biteganyijwe kandi ko kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri, Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye ku insanganyamatsiko yayo igira iti "Guhuriza hamwe imbaraga mu kurandura ubukene, guteza imbere ireme ry'uburezi no kubungabunga ikirere."
Inkuru mu mashusho
Divin UWAYO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru