Yanditswe Nov, 12 2018 22:30 PM | 73,636 Views
Inama y'iminsi itatu y’Ihuriro
ryiga ku mahoro ku isi ikomeje kubera mu murwa mukuru w’ubufaransa i Paris. Ni
inama kandi yitabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umuyobozi
w’umuryango w'Afurika yunze ubumwe.
Abakuru b'ibihugu na za guverinoma baturutse ku
migabane yose y'isi bateraniye i Paris aho barebera hamwe uburyo bushya
bw'imikorere n'imikoranire y'ibihugu mu gukemura ibibazo byugarije isi mu nzego
zitandukanye harimo umutekano n'amahoro,ibidukikije, iterambere ,ikoranabuhanga
ndetse n' ubukungu budaheza.
Perezida wa Senegal Macky SALL, umwe mu bakuru b'ibihugu bafashe
bitabiriye iyi nama yavuze ko igihe kigeze ngo ibihugu by'isi bigirane igihango
mu gushyiraho ingamba zo kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo kurengera
ubuzima bw'abatuye isi.
Perezida SALL, yongeyeho ko umugabane wa afurika ufite uruhare rwa 4% gusa bw'ibyuka bihumanya ikirere ariko nyamara Afurika ikaba ariyo ihura n'ingaruka ziremereye kubera imihindagurikire y'ikirere iterwa n'indi migabane.
Perezida Macky Sall yavuze ko tudashobora gusibiza ibihe inyuma ariko dufite ubushobozi bwo guhindura uburyo twita ku bidudkikije muri politiki dushyiraho nk'ibihugu.
Ibindi biganiro byaranze uyu munsi wa kabiri w'inama y'ihuriro ku mahoro y'i Paris ni uburyo abafatanyabikorwa batandukanye bafasha umuryango w'abibumbye by'umwihariko akanama gashinzwe kugarura amahoro ku isi, kongera kugirirwa icyizere n'abaturage b'isi mu gukemura amakimbirne ndetse no kugarura amahoro aho yabuze ku isi.
Abitabiriye ibi biganiro basanga muri iki kinyejana cya 21 ,aka kanama ka Loni gashinzwe kugarura amahoro ku isi katagomba kugira uwo gaheza ,aho kagomba kugaragaramo uguhararirwa kw'ibihugu byose by'umwihariko ibihugu bihoraho mu nyungu za bose nyungu z'imigabane yose y'isi .
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru