AGEZWEHO

  • Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda? – Soma inkuru...
  • Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y'imyaka 30-49 – Soma inkuru...

Perezida Kagame yifatanyije na Unity Club kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 imaze

Yanditswe Nov, 05 2016 23:56 PM | 2,401 Views



Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 umuryango Unity Club umaze ushinzwe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye uyu muryango kuba ku isonga mu kwimakaza ubumwe mu banyarwanda ashimangira ko ubwo bumwe ariyo nzira iganisha igihugu mu cyerekezo kizima.

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame washinze akaba ari nawe uyobora umuryango Unity Club Intwararumuri ni umwe mu bakase iyo 'gateau' imbere y'imbaga y'abantu amagana bitabiriye ibi birori bari barimo n'Umukuru w'igihugu.

Mu ijambo yavugiye muri ibi birori byari byitabiriwe n'abanyamuryango ba Unity Club n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko kubura ubumwe aribyo byagejeje igihugu  mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi  kandi ashimangira ko abanyarwanda badakwiye kurangara ngo ubu bumwe bumaze kubakwa bube bwabaca mu myanya y'intoki.

Inkuru mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama