Yanditswe Apr, 22 2022 16:55 PM | 97,886 Views
Perezida Paul Kagame yihanganishije abaturage ba Kenya n’Umuryango wa
nyakwigendera Mwai Kibaki wayoboye iki gihugu, witabye Imana kuri uyu wa
Gatanu azize uburwayi.
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yatangaje ko Kibaki w’imyaka 90 yitabye Imana azize uburwayi, akaba kandi yavuze ko igihugu kiri mu cyunamo kugeza igihe azashyingurirwaho.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Perezida Kagame yagize ati “Nihanganishije abaturage ba Kenya ndetse n’umuryango wa Perezida Kibaki. Ubwitange bwe mu guteza imbere ubukungu bwa Kenya ndetse n’akazi yakoze mu kwishyira hamwe kw’Akarere bizibukwa mu bisekuru byinshi. Abanyarwanda bifatanyije n’Abanya-Kenya muri ibi bihe.”
Mwai Kibaki yavutse ku wa 15 Ugushyingo 1931, aba Perezida wa Gatatu wa Kenya guhera mu Ukuboza 2002 kugera muri Mata 2013.
James Habimana
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru