Yanditswe Apr, 22 2022 16:55 PM | 97,281 Views
Perezida Paul Kagame yihanganishije abaturage ba Kenya n’Umuryango wa
nyakwigendera Mwai Kibaki wayoboye iki gihugu, witabye Imana kuri uyu wa
Gatanu azize uburwayi.
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yatangaje ko Kibaki w’imyaka 90 yitabye Imana azize uburwayi, akaba kandi yavuze ko igihugu kiri mu cyunamo kugeza igihe azashyingurirwaho.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Perezida Kagame yagize ati “Nihanganishije abaturage ba Kenya ndetse n’umuryango wa Perezida Kibaki. Ubwitange bwe mu guteza imbere ubukungu bwa Kenya ndetse n’akazi yakoze mu kwishyira hamwe kw’Akarere bizibukwa mu bisekuru byinshi. Abanyarwanda bifatanyije n’Abanya-Kenya muri ibi bihe.”
Mwai Kibaki yavutse ku wa 15 Ugushyingo 1931, aba Perezida wa Gatatu wa Kenya guhera mu Ukuboza 2002 kugera muri Mata 2013.
James Habimana
Umugaba w'Ingabo za Ghana mu ruzinduko mu Rwanda
Jul 05, 2022
Soma inkuru
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu baturage batewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 itangiye kwiyongera
...
Jul 02, 2022
Soma inkuru