Yanditswe Apr, 21 2021 15:36 PM | 21,983 Views
Umukuru w’Igihugu yavuze ko Idris Déby Itno azibukirwa ku bikorwa by’indashyikirwa yakoze mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Marshal Idriss Déby wayoboraga Tchad yapfuye ku wa Kabiri tariki 20 Mata uyu mwaka, nyuma y’ibikomere yavanye ku rugamba.
Yitabye Imana nyuma y'amasaha make ibyavuye mu matora yibanze bigaragaje ko yatsinze amatora ya manda ya gatandatu.
Nyuma y'urupfu rwa Deby, Perezida Kagame yagize ati "Azibukirwa ku ruhare rwe rutagereranywa mu kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni n'ibindi."
Umuvugizi
w'ingabo za Tchad, Gen Azem Bermandoa Agouna, mu magambo ye yasomye kuri
televiziyo y'igihugu, yatangaje ko uyu mugabo w'imyaka 68 yitabye Imana
arengera igihugu aguye ku rugamba.
Byari byitezwe ko ageza ijambo ry’insinzi ku baturage, ariko umuyobozi wari ushinze ibikorwa byo kwiyamamaza bye, Mahamat Zen Bada yavuze ko ahubwo yagiye gusura abasirikare ba Tchad bari ku rugamba.
Yagize ati "Deby yifuzaga kuba yari hano kwizihiza uyu munsi ariko yari kumwe n’ingabo kugira ngo arwanye iterabwoba ryugarije akarere kacu."
Hagati aho n'abakuru b’Ibihugu byo mu muryango mpuzamahanga w’umutekano ku karere k’ibiyaga bigari (ICGLR) bunamiye Idriss Déby Itno.
Aba bakuru b'ibihugu bari bateraniye mu nama yiga ku mutekano na politiki byo muri Repubulika ya Centrafrique kuri uyu wa Kabiri ubwo urupfu rwa Déby rwajyaga ahagaragara, bavuze ko Afurika ibuze umuntu ukomeye.
Ni inama yabereye i Luanda muri Angola yitabirwa na Perezida Paul Kagame, Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville, Faustin Touadéra wa Centrafrika na Gen Major Ibrahim Jaber wari uhagarariye Sudani.
Itangazo bashyize hanze rigira riti “Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bababajwe n’urupfu rwa Maréchal Idriss Déby Itno, Perezida wa Tchad kandi bihanganishije umuryango we, Guverinoma n’abaturage ba Tchad.”
Umutwe w’inyeshyamba witwa, FACT wagabye igitero ku mipaka ku munsi w’amatora, utera ibirometero amagana mu Majyepfo y’igihugu, uyu ni nawo bivugwa ko wamurashe.
Déby Itno wari ufite imyaka 68, yari ku butegetsi kuva mu 1990.
Cyo kimwe n'ibihugu bihana imbibi nayo byo mu karere ka Sahel, Tchad imaze igihe ihanganye n'ibitero by'imitwe y'intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru