Yanditswe Nov, 15 2022 13:23 PM | 142,768 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko umugabane wa Afurika wifuza ko intambara y’u Burusiya na Ukraine ihagarara kuko ikomeje gutiza umurindi ikibazo cy’inzara n’ibura ry’ingufu hirya no hino ku Isi by’umwihariko ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Umukuru w’igihugu ibi yabigarutseho mu nama ku kibazo cy’ibiribwa n’ingufu yabereye I Bali muri Indonesia ahabera inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi.
Inama ya G20 ihuriranye n’indi ya COP27 yiga ku mihindagurikire y’ikirere ku Isi, nayo yagarutse no ku kibazo cy’ibura ry’ibiribwa muri iki gihe bitewe n’icyorezo cya COVID19 ndetse n’intambara y’u Burusiya na Ukaraine.
Perezida Kagame yavuze ko kuba ibiciro by’ibiribwa n’inyongeramusaruro bikomeje gutumbagira ari ikibazo gihangayikishije ashimangira ko icyo Afurika yifuza ari amahoro kandi ko ibyo bidakwiye gutuma hari uyireba nabi.
Umukuru w’igihugu yagaragaje ko kimwe n’indi migabane cg ibihugu, Afurika nayo iharanira inyungu zayo mu mibanire yayo n’ibindi bice byose by’Isi. Yavuze ko Afurika isanzwe ifite imbogamizi ariko ubukana bwazo bukaba bwiyongera kubera ibibera ahandi birimo n’intambara y’u Burusiya na Ukraine kandi ko ikibabaje ari uko ikiguzi cy’ibyo byose cyishyurwa n’abanyafurika b’inzirakarengane ashimangira ko Afurika yiteguye gufatanya n’abandi mu gushakira umuti ibyo bibazo.
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru