Yanditswe Nov, 15 2022 13:23 PM | 142,913 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko umugabane wa Afurika wifuza ko intambara y’u Burusiya na Ukraine ihagarara kuko ikomeje gutiza umurindi ikibazo cy’inzara n’ibura ry’ingufu hirya no hino ku Isi by’umwihariko ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Umukuru w’igihugu ibi yabigarutseho mu nama ku kibazo cy’ibiribwa n’ingufu yabereye I Bali muri Indonesia ahabera inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi.
Inama ya G20 ihuriranye n’indi ya COP27 yiga ku mihindagurikire y’ikirere ku Isi, nayo yagarutse no ku kibazo cy’ibura ry’ibiribwa muri iki gihe bitewe n’icyorezo cya COVID19 ndetse n’intambara y’u Burusiya na Ukaraine.
Perezida Kagame yavuze ko kuba ibiciro by’ibiribwa n’inyongeramusaruro bikomeje gutumbagira ari ikibazo gihangayikishije ashimangira ko icyo Afurika yifuza ari amahoro kandi ko ibyo bidakwiye gutuma hari uyireba nabi.
Umukuru w’igihugu yagaragaje ko kimwe n’indi migabane cg ibihugu, Afurika nayo iharanira inyungu zayo mu mibanire yayo n’ibindi bice byose by’Isi. Yavuze ko Afurika isanzwe ifite imbogamizi ariko ubukana bwazo bukaba bwiyongera kubera ibibera ahandi birimo n’intambara y’u Burusiya na Ukraine kandi ko ikibabaje ari uko ikiguzi cy’ibyo byose cyishyurwa n’abanyafurika b’inzirakarengane ashimangira ko Afurika yiteguye gufatanya n’abandi mu gushakira umuti ibyo bibazo.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru