AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye imirimo inama ya 33 y’Umuryango wa Afurika yuze ubumwe

Yanditswe Feb, 09 2020 18:34 PM | 8,749 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye imirimo y’Inteko Rusange ya 33 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe i Addis Ababa muri Ethiopia yatangijwe ku mugaragaro kuri iki Cyumweru.

Umuyobozi mushya w’uyu muryango Cyril Ramaphosa yijeje ko hari ibigiye gukorwa intambara zibera ku mugabane wa Afurika zikarangira, dore ko harimo n’iziba zirimo ibihugu byo hanze yawo biba bishaka guhembera amakimbirane.

Ni inama ifite insanganyamatsiko igira iti « Silencing the guns » Ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze  «gucecekesha imbunda».

Muri iyi nama, Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe Mussa Faki Mahammat,  yagaragaje uburyo  hirya no hino muri Afurika iterabwoba rikomeje kuba inzitizi ku iterambere  kandi abana n’abagore bakarushaho kuharenganira.

Ibi byose bigahurirana n’ibiza ndetse n’ibyorezo bikomeje  kwibasira Afurika.

Aha ni ho yasabye abakuru b’ibihugu na za guverinoma gushyiramo imbaraga zose  bagashakira imibereho myiza abaturage babo ariko cyane cyane bagahagarika intambara ku mugabane wa Afurika.

Yavuze ko  umwaka wa 2020 ari umwaka wo gucecekesha imbunda kuri uyu mugabane.

Umuyobozi mushya w’Umuryango Afurika yunze ubumwe Cyril Ramaphosa, Perezida wa Afurika y’Epfo, wasimbuye Abdel Fatah Al Sisi wa Misisi, yavuze ko imiterere ya Afurika iyiha ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo mu gihe abayituye bakoresha neza ubukungu bwayo bwiganjemo amabuye y’agaciro, asaba ko uwo mugisha utakomeza kuba ahubwo ari wo uyibera umuvumo.

Mu ijambo ryamaze iminota 26, imbere y’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma, Cyrill Ramaphosa yijeje ko azakora ibishoboka byose urusaku rw’imbunda ku mugabane wa Afurika rugaceceka koko, ndetse anavuga ko mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2020, Afurika y’Epfo izakira inama idasanzwe harebwa icyo buri gihugu kimaze gukora kuri uwo mwanzuro.

Ramaphosa kandi yijeje gukomeza gahunda yo gushyigikira abagore bo ku mugabane wa Afurika ku buryo  muri 2063  nibura 20% by’ubucuruzi bizaba biri mu maboko y’abagore.

Yiyemeje ko hazajyaho ibipimo bigaragaza ko ikintu runaka cyakorewe muri Afurika, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’isoko ryagutse rihuriweho n’umugabane.

Ibi ngo bigamije kwirinda ko ibyo bicuruzwa byaba byiganjemo ibyo mu mahanga, akaba ari yo yakungukira mu kwishyira hamwe k’uyu mugabane.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni Antonio Guteres we yashimiye imbaraga abayobozi b’ibihugu bya Afurika bashyira mu gukomeza kuzamura imibereho yábatuye uyu mugabane ndetse abizeza ubufatanye butajegajega  mu gukomeza iyo ntambwe.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yanitabiriye inama y’abakuriye inzego z’uyu muryango n’abakuru b’imiryango y’ubukungu mu turere twa Afurika. Hatowe uzayobora umuryango wa Afurika yunze ubumwe mu mwaka w’2021, ari we Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo, ndetse ku gicamunsi haba inama yo mu muhezo y’uyu muryango aho perezida Kagame yamurikiye abayitabiriye raporo ku mavugurura y’inzego zawo, kuko ari we wahawe inshingano zo kuyakurikirana no kuyayobora.


Theogene TWIBANIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira