Yanditswe Apr, 24 2018 12:24 PM | 51,616 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika filime mbarankuru igaruka ku isura y’u Rwanda muri ibi bihe bya vuba. Iyi film yibanda ku bukerarugendo, ku nshuro yayo ya mbere yamurikiwe mu mujyi wa Chicago muri Leta zunze ubumwe za America.
Peter Greenberg, ni we wakoze iyi filime irimo urugendo rudasanzwe yakoranye na Perezida Paul Kagame mu gihe cy'icyumweru yamaze mu Rwanda.
Uyu Peter Greenberg akaba ari umunyamakuru umaze kumenyekana cyane kubera gukora inkuru zicukumbura imibereho y’abakomeye binyuze mu bukerarugendo.
Muri aya mashusho, Perezida Kagame yatemberanye na Peter Greenberg ahantu hatandukanye, harimo muri Pariki y’Ibirunga basura ingagi; banyura mu Kiyaga cya Kivu; bakoze urugendo muri Nyungwe ahari ‘Canopy Walkway’ ndetse banasura Pariki y’Akagera icumbikiye zimwe mu nyamaswa zifite ubuzima bwihariye n’iz’inkazi muri Afurika.
Yerekana kandi ibice by’umujyi n’icyaro muri iki gihugu cyanyuze mu mateka mabi ariko kuri ubu kikaba “kirangwa n’amahoro ndetse ari hamwe mu duce twiyubashye duteye imbere muri Afurika.”
Iyi filime mbarankuru Greenberg yise “Rwanda: The Royal Tour”, izajya hanze ku mugaragaro ku wa 26 Mata 2018 kuri televiziyo ya PBS ikorera i Arlington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikazatambuka no kuri televiziyo y’u Rwanda ku wa 5 w'iki cyumweru.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru