AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe igenzura imiterere y’imiyoborere muri Afurika

Yanditswe Jul, 28 2022 19:25 PM | 64,759 Views



Kuri uyu wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya kabiri ya komite y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bahuriye mu rwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere muri Afurika, African Peer Review Mechanism.

Perezida Kagame avuga ko urwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere ku mugabane wa Afurika ari ingenzi mu guteza imbere imiyoborere n’ubukungu muri rusange.

Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhganga, iyoborwa na Perezida wa Sierra Leone Julius Maada Bio.

Mu bandi bakuru b'ibihugu bitabiriye harimo Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, uwa Gabon Ali Bongo Ondimba, uwa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Macky Sall wa Senegal, Minister w’Intebe wa Lesotho Dr Moeketsi Majoro,  Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat n'abandi.

Perezida Kagame kandi yashimiye Kenya urugendo yakoze mu kwigenzura.

Uru rwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere kuri uyu mugabane wa Afurika rwavutse mu 2003 rushinzwe n’Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere (NEPAD), aho rwahawe inshingano yo kugenzura imiyoborere mu nzego zitandukanye ku mugabane kugira ngo igire iterambere rirambye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira