Yanditswe Jul, 28 2022 19:25 PM | 64,759 Views
Kuri uyu wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya kabiri ya komite y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bahuriye mu rwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere muri Afurika, African Peer Review Mechanism.
Perezida Kagame avuga ko urwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere ku mugabane wa Afurika ari ingenzi mu guteza imbere imiyoborere n’ubukungu muri rusange.
Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhganga, iyoborwa na Perezida wa Sierra Leone Julius Maada Bio.
Mu bandi bakuru b'ibihugu bitabiriye harimo Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, uwa Gabon Ali Bongo Ondimba, uwa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Macky Sall wa Senegal, Minister w’Intebe wa Lesotho Dr Moeketsi Majoro, Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat n'abandi.
Perezida Kagame kandi yashimiye Kenya urugendo yakoze mu kwigenzura.
Uru rwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere kuri uyu mugabane wa Afurika rwavutse mu 2003 rushinzwe n’Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere (NEPAD), aho rwahawe inshingano yo kugenzura imiyoborere mu nzego zitandukanye ku mugabane kugira ngo igire iterambere rirambye.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru