AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza ibihugu bya G20 n'ibya Afurika

Yanditswe Nov, 19 2019 10:14 AM | 4,959 Views



Perezida wa Republika Paul Kagame ari Berlin mu Budage aho yitabiriye inama y’ihuriro ku ishoramari muri Afurika itegurwa ku bufatanye bw’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi,  G20 ‘Compact with Africa Investment Summit and Conference.’

Ku mugoroba w’ejo ku wa mbere, Umukuru w’igihugu ari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu by’Afurika bitabiriye iyi nama, bakiriwe ku meza na Perezida w’u Budage Frank Walter Steinmeier

Iri huriro G20 Compact with Africa ryatangiye mu mwaka wa 2017, ubwo u Budage ari bwo bwayoboraga ihuriro ry’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku isi. Kugeza ubu ibihugu by’Afurika binyamuryango by’iri huriro ni Benin, Burkina Faso, Côte d'Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Morocco, Rwanda, Senegal, Togo na Tunisia. 

Muri iyi nama itangira kuri yu wa Kabiri, abakuru b’ibihugu na za guverinoma bayitabiriye baraganira ku bimaze kugerwaho mu rwego rw’ishoramari biturutse ku bufatanye bw’ibihugu 20 bikize ku isi n’umugabane w’Afurika, u Rwanda rukaza kugaragaza umusaruro wabonetse binyuze mu ruganda rukora imodoka rwa Volkswagen n’uruzobereye mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ngufu, ubuzima n’imyubakire rwa Siemens.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu kandi Chanceliere w’u Budage Angela Merkel aragirana ikiganiro n’abakuru b’ibihugu kigaruka ku buryo bwo gushimangira ubwo bufatanye n’Afurika.

U Rwanda rufitanye ubufatanye n’u Budage aho bukomeje kwiyongera, guhera mu mwka wa 2000 kugeza 2019, RDB yanditse ibigo by’ishoramari by’abadage 17 bifite agaciro ka miliyoni 257 z’amadolari bikora mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ubucukuzi bwamabuye y’agaciro, ubwbatsi, ikoranabuhanga, kongerera umusaruro ibikomoka ku buhinzi, ubworozi n’inganda.

Aho mu Budage kandi, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Madame Kristalina Georgieva, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari.

Kristalina Goergieva abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter yashimye Perezida Kagame uburyo akomeje guteza ubukungu bw’igihugu imbere by’umwihariko kuba muri uyu mwaka buzazamuka ku kigero cya 8.5%.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira