AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye inama y'iminsi ibiri ihuza Afurika n’u Burusiya

Yanditswe Oct, 23 2019 19:45 PM | 7,548 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari  i Sochi mu Burusiya aho yifatanyije n'abandi bakuru b'ibihugu na za guverinoma muri  Afurika mu nama ihuje ku nshuro ya mbere u Burusiya na Afurika. Perezida Kagame ndetse n’abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iyo nama.

Perezida Paul Kagame yitabiriye iyi nama ari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu by’Afurika bagera kuri 46, ariko kandi za guverinoma zose zo muri Afurika zifite abazihagarariye.  Ni inama   yitabiriwe n’abayobozi bagera ku 3,000.

 Iyi nama yibanze ahanini ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye bw’impande zombi mu bucuruzi n’ishoramari, amahoro n’umutekano ndetse n’iterambere by’Afurika.

Ikiganiro cyabimburiye ibindi cyatanzwe ku ngingo igira iti « Uburusiya n’Afurika: Kuvumbura amahirwe ahari mu bufatanye n’ubutwererane.’’ 

Atangiza iyi inama ku mugaragaro, Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, yagaragaje ko u Burusiya bushishikajwe no gufatanya n'ibihugu bya Afurika  mu guteza imbere ubucuruzi, ibikorwaremezo, ingufu, umutekano, ikoranabuhanga, ndetse n’ubukungu muri rusange. 

Perezida Putin yagaragaje kandi icyizere u Burusiya bufitiye umugabane wa Afurika mu iterambere ry'ubukungu, agaragaza ko bushaka kubaka ipfundo rikomeye ry'umubano  mu mikoranire ihamye haba kuri ubu ndetse no mu gihe cyizaza.

Yagize ati «''Ndashaka gushimangira ko ibihugu by'Afurika bifite icyerekezo cyidasanzwe kandi gihanzwe amaso na kompanyi z'u Burusiya, ibi ndashaka kuvuga ko Afurika iri kuba izingiro ry'iterambere ry'ubukungu...Kandi muri Afurika hari abafatanyabikorwa bagaragaza ubushobozi bukomeye, ibyo bikaduha icyizere ko tuzakomeza kongera ubucuruzi bwacu, kandi nizera ko biri mu bushobozi bwacu ko tuzakuba 2 ubucuruzi bwacu mu myaka 5 iri imbere. Ikindi turabona andi mahirwe batweretse mu kwishyirahamwe kw'ibihugu muri Afurika aho dushima ukwishyirahamwe kw'ibuhugu by'Umuryango w'Afurika yunze Ubumwe no gushyiraho isoko rusange. Turashaka gukorana muri ubu buryo bushya, aho twifuza gukomeza iryo pfundo ry'ubufatanye binyuze mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.''

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri iki gihe, avuga ko AfUrika na yo yifuza gukorana bya hafi n’u Burusiya mu guteza imbere ubukungu.

Yagize ati ''Ndashaka guhamagarira kompanyi z'abikorera mu Burusiya ndetse no mu bindi bihugu ndetse n'indi miryango mpuzamahanga gufatanya mu gushora imari muri Afurika kuko igihe cya nyacyo kuri byo ari ubu, kandi twiyemeje gutanga urubuga rutanga icyizere mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda nk'izo z' iterambere zizafasha Afurika gutangira inzira y'iterambere rirambye...Ndashaka gushimangira kandi ko ubufatanye n'Afurika bugomba gushingira ku nyungu z' impande zombi n'amahame yo kurinda umurage w'Abanyafurika kugira ngo hagerwe ku iterambere rirambye.''

Muri iyi nama kandi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahuye kandi agirana ibiganiro na Perezida w’igihugu cya Afurika Y'Epfo Cyril Ramaphosa. 

Nyuma y'aho gato Perezida Kagame nk'umuyobozi w'umuryango w'Afrika y'uburasirazuba yitabiriye igikorwa cyo gusangira ku meza na Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin hamwe n'abandi bayobozi bahagarariye imiryango y'ubukungu mu turere dutandukanye twa Afurika.

Perezida Putin yagaragaje ko amasezerano y'ubufatanye bw'u Burusiya n'Afurika, ndetse n'uturere tw'ubukungu ari ikimenyetso cy'ubushuti bufatika hagati y'impande zose.

Perezida Kagame yifurijwe isabukuru nziza y'amavuko

Iyi nama y'i Sochi yahuriranye neza n'umunsi w'isabukuru y'amavuko ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame maze Perezida Vladmir Putin aboneraho no kwifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza y'Amavuko.

Yagize ati ''Uru ni zimwe mu ngero zigaragaza ubufatanye n'ubutwererane butanga inyungu ku mpande zombi, kandi dushaka no kunoza no mu tundi turere tw'ibihugu byishyize hamwe mu guteza imbere ubukungu; urugero nk'umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba, [Ariko ikindi nanone mbonero mfate aka kanya nshimire cyane umuyobozi w'umuryango wa EAC Perezida w' u Rwanda Paul Kagame ku munsi we w'Amavuko, twese tumwifurije ibyiza byose! Ni umunsi udasanzwe we w'amavuko ari kumwe n'inshuti ze nyinshi n'ubwo ari umunsi w'akazi agamba kwishimiramo umunsi we w'amavuko!''

                        Perezida Paul Kagame yifurijwe isabukuru na Perezida Putin 

Hari amasezerano U Rwanda n'u Burusiya byasinyanye 

Aho mu Burusiya kandi,  Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, gaz na Peteroli cyasinyanye amasezerano  y'ubufatanye n'ikigo ROSGEO cyo mu Burusiya hishinzwe ubumenyi bw'isi, amasezerano impande zombi zagaragaje nk'icyizere cy'imikoranire yisumbuyeho hagati y'u Burusiya n'u Rwanda mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, gaz na Peteroli.

Mu kindi kiganiro cyabaye muri iyo nama ku bijyanye no gushora imari muri Afurika, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubucukuzi, Mine, na Gaz Francis Gatare, yashishikarije abashoramari mpuzamahanga barimo n'abo mu Burusiya kuza gushora Imari mu Rwanda muri urwo rwego rw'ubucukuzi

Yagize ati ''Icyo dushaka ubu n'uko abashoramari mpuzamahanga baza, batari ugukorana gusa n'abanyarwanda ahubwo no kongera ingano y'ibyo bakora atiri ugutangira bushya;   kuko hari uruhare runini rwakozwe n'abanyarwanda. Ku bw'izo mpamvu icyo turigukora mu Rwanda ni ugushaka inzira zihuse z'imiyoborere zifasha mu gushora imari mu bikorwa by'ibanze hanyuma tukabona gusaba igishoro mpuzamahanga[International Capital] ngo cyizane ubunararibonye n'inkunga itubutse ikenewe kuko umutungo kamere usaba igishoro kinini, ariko mbere na mbere twabanje gukorana n'abanyarwanda biteguye gutanga umusanzu wabo mu iterambere.''

Umubano w’u Rwanda n’igihugu cy’u Burusiya wifashe neza  kugeza ubu, aho umaze imyaka 56.  Nko mu kwezi kwa 6  umwaka ushize, Perezida Vladimir Putin w’ u Burusiya mu biro bye i Kremlin yakiriye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda baganira ku mubano n’imikoranire y’ibihugu byombi.

Amasezerano hagati y’u Rwanda n’u Burusiya yitezweho kuzavamo ikigo ‘Center for Nuclear Science and Technology’ kizatunganya ingufu kirimbuzi zizifashishwa mu bikorwa binyuranye birimo iby’ubuvuzi.

Inkuru mu mashusho


Bienvenue Redemptus 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize