Yanditswe Apr, 20 2021 18:31 PM | 43,518 Views
Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’umutekano ku karere
k’ibiyaga bigari (ICGLR) yabereye i Luanda muri Angola, isuzuma ibibazo bya Politiki n’umutekano muri
Republika ya Centrafrika.
Iyi nama yayobowe na Perezida w’icyo gihugu Joao Lourenzo, yitabirwa kandi n’abandi bakuru b’ ibihugu barimo Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville, Faustin Touadéra wa Centrafrika na Gen Major Ibrahim Jaber wari uhagarariye Sudani.
Mbere gato y’iyi nama, Perezida Paul Kagame yabonanye na mugenzi we wa Angola Joao Lourenzo bagirana ibiganiro.
Iyi nama ibaye nyuma y’ibyumweru bitatu perezida wa Centrafrika, Prof Faustin Archange Touadera arahiriye kuyobora icyo gihugu muri manda ya kabiri.
Ni nyuma y’amatora yabaye mu mpera za 2020, aho inyeshyamba zirwanya iki gihugu zari zarahiriye kuyaburizamo ariko abafatanyabikorwa ba Centrafrika barimo n’u Rwanda bakoherezayo ingabo zo kwimakaza umutekano.
Izo ngabo zanagize uruhare rukomeye mu kuburizamo ibitero by’inyeshyamba mu minsi mike yakurikiye ayo matora.
Perezida Paul Kagame ubwo yageraga muri Angola mu nama ya ICGLR yigaga ku mutekano wa Centrafrika
Umukuru w'igihugu yakiriwe na mugenzi we wa Angola, Joao Lourenzo
Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro byihariye na Joao Lourenzo byibanze ku butwererane bw'ibihugu byombi.
Perezida wa Angola niwe wayoboye iyi nama yize ku bibazo byo muri Centrafrika
Umukuru w'igihugu yanitabiriye inama ya ICGLR yize ku bibazo by'umutekano muke birangwa muri Centrafrika
Uhereye ibumoso ni Perezida Faustin Touadéra wa Centrafrika, Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville, Joao Lourenzo wa Angola, Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na Gen Major Ibrahim Jaber wari uhagarariye Sudani.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru