AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye inama ya NEF muri Senegal

Yanditswe Mar, 08 2016 17:08 PM | 4,496 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari mu gihugu cya Senegal aho yitabiriye inama izwi nka Next Einstein Forum. Iyi nama igamije kwiga ku buryo Africa yatezwa imbere kurushaho muri siyansi n’ikoranabuhanga.

Mu ijambo yagejeje ku bantu basaga 700 baturutse mu bihugu hafi 100 ari kumwe na mugenzi we wa Senegal Macky Sall, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikoranabuhanga n'ubumenyi ariryo shingiro ry'iterambere no kurushanwa mu ruhando mpuzamahanga.

Umukuru w'igihugu yavuze ko umugabane w'Afrika utagomba kunyurwa gusa no kurwanya ubukene ahubwo ugomba guhatana kugira ngo uhindure imyumvire.

Perezida wa repubulika yavuze ko kugeza ubu Afrika itarabasha gushora imali ihagije mu bumenyi nikoranabuhanga, yongeraho ko umubare w'abanyeshuri biga amasomo yikoranabuhanga n'ubumenyi na tekinike bakiri bacye.

Umukuru w'igihugu kandi yabwiye abitabiriye iyi nama ko uruhare rw'umugore mu iterambere rya buri gihugu ari ngombwa.

"Abagore bagize munsi ya kimwe 1/3 cy'abashakashatsi n'abahanga mu bya siyansi, ibi bisobanuye ko kugeza ubu tudakoresha neza abantu bacu mu buryo buhagije. Hari gahunda  y'ubufatanye ku rwego rw'igihugu ndetse n'akarere gusa ngo haracyari ikibazo cy'ubufatanye budahagije gushyira mu bikorwa zimwe muri izi ngamba."

Iyi nama yitiriwe umuhanga Albert Einstein ni mpuzamahanga iba igamije guhuza abahanga ngo barebe uko siyansi yarushaho kuba ishingiro ry'iterambere cyane cyane mu rubyiruko.

The Next Einstein Forum (NEF) ni ihuriro ry’abahanga mu bitekerezo muri Siyansi, inganda n’ibikorwa remezo ryatangijwe mu 2013 n’imiryango ibiri ariyo; The African Institute for Mathematical Sciences (AIMS) na Robert Bosch Stiftung wo mu Budage.

U Rwanda nirwo ruzakira inama itaha nk’iyi ya NEF mu 2018.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage