Yanditswe Mar, 08 2016 17:08 PM | 4,496 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari mu gihugu cya Senegal aho yitabiriye inama izwi nka Next Einstein Forum. Iyi nama igamije kwiga ku buryo Africa yatezwa imbere kurushaho muri siyansi n’ikoranabuhanga.
Mu ijambo yagejeje ku bantu basaga 700 baturutse mu bihugu hafi 100 ari kumwe na mugenzi we wa Senegal Macky Sall, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikoranabuhanga n'ubumenyi ariryo shingiro ry'iterambere no kurushanwa mu ruhando mpuzamahanga.
Umukuru w'igihugu yavuze ko umugabane w'Afrika utagomba kunyurwa gusa no kurwanya ubukene ahubwo ugomba guhatana kugira ngo uhindure imyumvire.
Perezida
wa repubulika yavuze ko kugeza ubu Afrika itarabasha gushora imali ihagije mu
bumenyi nikoranabuhanga, yongeraho ko umubare w'abanyeshuri biga amasomo
yikoranabuhanga n'ubumenyi na tekinike bakiri bacye.
Umukuru w'igihugu kandi yabwiye abitabiriye iyi nama ko uruhare rw'umugore mu iterambere rya buri gihugu ari ngombwa.
"Abagore bagize munsi ya kimwe 1/3 cy'abashakashatsi n'abahanga mu bya siyansi, ibi bisobanuye ko kugeza ubu tudakoresha neza abantu bacu mu buryo buhagije. Hari gahunda y'ubufatanye ku rwego rw'igihugu ndetse n'akarere gusa ngo haracyari ikibazo cy'ubufatanye budahagije gushyira mu bikorwa zimwe muri izi ngamba."
Iyi nama yitiriwe umuhanga Albert Einstein ni mpuzamahanga iba igamije guhuza abahanga ngo barebe uko siyansi yarushaho kuba ishingiro ry'iterambere cyane cyane mu rubyiruko.
The Next Einstein Forum (NEF) ni ihuriro ry’abahanga mu bitekerezo muri Siyansi, inganda n’ibikorwa remezo ryatangijwe mu 2013 n’imiryango ibiri ariyo; The African Institute for Mathematical Sciences (AIMS) na Robert Bosch Stiftung wo mu Budage.
U Rwanda nirwo ruzakira inama itaha nk’iyi ya NEF mu 2018.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru