AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye inama yahuje Afurika n'u Bushinwa yize ku bufatanye mu guhangana na COVID19

Yanditswe Jun, 18 2020 08:06 AM | 34,310 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yifatanije n'abandi bakuru b’ibihugu by’Afurika  mu nama idasanzwe hagati y’Afrika n’u bushinwa. Aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku bufatanye bw’impande zombi mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Iyi nama yari iyobowe na Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo ari na we uyoboye umuryango w’Afrika yunze Ubumwe ndetse na Macky Sall uyoboye ihuriro rihuza u Bushinwa n’Afrika ndetse na Perezida Xi JinPing w’ubushinwa.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yagaragaje ko ubufatanye bw’impande zombie muri ibi bihe ari ingenzi.

Yagize ati “Guverinoma ya Republika ya rubanda y’u bushinwa n’urwego rw’abikorera mu Bushinwa, bahaye Afurika ibikoresho by’ingenzi birimo ibyo gupima n’ibyo kwifashisha kwa muganga, mu gihe byari bikenewe cyane. Ibi byafashije mu gutabara ubuzima kandi ni cyo bikomeje kumara. Turashima kandi inkunga u Bushinwa buherutse kwemera gutanga ingana na miliyari 2 z’amadolari ngo zifashe umugabane mu guhangana na covid-19 ndetse n’inkunga irebana n’umwenda ku bihugu 20 bikize ku isi.

Ni inama yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rya videwo maze bumvikana ko impande zombi ko zigomba gufatanya mu guhangana nicyorezo cya Covid-19.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/R1aLwwpgsBQ" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Amafoto: VILLAGE URUGWIRO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura