Yanditswe Mar, 11 2018 22:30 PM | 11,204 Views
Perezida wa Repubulika
Paul Kagame avuga ko guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku mirasire
y’izuba ari ingenzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Ibi umukuru
w'igihugu yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye mu nama y’ihuriro
mpuzamahanga ku mikoreshereze y’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba yaberaga mu
Buhinde.
Iyi nama yabereye ahitwa Rashtrapathi Bhavan
Cultural Center mu mujyii wa New Delhi mu Buhinde, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu
na za guverinoma basaga 20, abanyemari ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Perezida w’umuryango w’Africa yunze ubumwe muri iki gihe, yavuze ko nta gihugu cyari gikwiye kubura ingufu mu gihe hari amahirwe yo gukoresha izikomoka ku mirasire y’izuba. Umukuru w’igihugu kandi yagaragaje gukoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba ari igisubizo ku mibereho myiza y’abatuye Isi, gusa ashimangira ko kugira ngo bigerweho hari izindi ntambwe zikwiye guterwa. Ati, "Ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba ni kimwe mu bisubizo ku kibazo cy’imihandagurikire y’ikirere. Ariko kuzikwirakwiza byihuse tukanunguka kurengera ibidukikije, bisaba ko ziba zizewe kandi zoroshye kuzibona nkuko bisanzwe ku bundi bwoko bw’ingufu bumenyerewe. Ntabwo turengera ibidukikije gusa, ahubwo turarengera abantu n’imibereho myiza yabo. Intambwe iterwa mu gutunganya ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba igomba kujyana no gukora za batiri zifite ubushobozi bwo kubika izo ngufu hakanashyirwaho kandi imiyoboro yubatse mu buryo butuma izo ngufu zikwirakwiza ku bazikeneye."
Yagaragarije abitabiriye iyi nama ko u Rwanda hari ibyo narwo rumaze kugeraho mu guteza imbere urwego rw’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba. Ashimangira ko kugira ngo ingengo y’imari isi ikeneye muri uyu mugambi iboneke hakenewe ubufatanye hagati ya za guverinoma z’ibihugu ndetse n’abikorera. Yagize ati, "Mu Rwanda uruganda rwa Mega Watt 8.5 rutunganya ingufu zikomoka ku miasire y’izuba ruri mu karere ka Rwamagana rwafashije kugeza ingufu mu buryo buhamye kandi buhoraho ku batuye intara y’Iburasirazuba. Iki gikorwa kandi cyerekanye ko twakora n’ibirenzeho. Miliyari 1000 z’amadorali zikenewe mu ishoramari ry’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba muri rusange ku isi mu myaka iri imbere, ntabwo zaturuka mu za guverinoma gusa. Ubufatanye hagati ya leta n’abikorera burakenewe"
Mu Buhinde ahaberaga iyi nama, Perezida Kagame yanabonanye n'abandi bayobozi bari bayitabiriye, aho yagiranye ibiganiro na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ndetse na perezida wa Guinea Equatorial Teodoro Obiang Nguema Mbasogo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru