AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan

Yanditswe Jun, 03 2023 19:57 PM | 61,886 Views



Perezida Paul Kagame ari mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Türkiye, Recep Tayyip Erdoğan uherutse gutsinda mu matora y'Umukuru w'igihugu.

U Rwanda ni umufatanyabikorwa w’imena w'igihugu cya Turikiya, aho mu myaka 10 ishize umubano w'ibihugu byombi warushijeho gutera imbere hanafungurwa za ambasade hagati y’ibihugu byombi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, mu ngoro y'inteko Ishinga Amategeko ya Turikiya iherereye mu murwa mukuru w’iki gihugu Ankara niho habereye umuhango w'irahira rya Perezida Recep Tayyip Erdogan.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ari mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye uyu muhango.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango w'irahira rye, Perezida Erdogan yashimiye byimazeyo abaturage ba Turukiya bongeye kumugirira icyizere cyo gutorerwa indi manda ya gatatu.

Ku itariki 28 z’ukwezi gushize, nibwo Perezida Recep Tayyip Erdogan yatsindiye iyi manda ya gatatu yo kuyobora Turikiya nyuma y'icyiciro cya kabiri cy'amatora cyabaye, bitewe nuko icyiciro cya mbere nta mukandida wabashije kugeza ubwiganze bw'amajwi 50% asabwa kugira ngo atsinde.

Mu ibarura ry'amajwi 99.85% by'abatoye, Erdogan yagize ubwiganze bw'amajwi 52,16% mu gihe mugenzi we bari bahanganye muri ayo matora Kemal Kiliçdaroglu w’imyaka 74, we yabonye amajwi 47,84%.

Muri uyu muhango w'irahira rye, perezida Erdogan yongeye gushimangira ko muri iyi manda ye ya gatatu azarushaho guteza imbere politiki na dipolomasi hagati ya Turikiya ndetse n'ibihugu by'amahanga hagamijwe ahanini kubungabunga umutekano ndetse no kugarura amahoro ku isi.

U Rwanda rusanzwe ari umufatanyabikorwa w’imena w'igihugu cya Turikiya, aho Mu myaka 10 ishize umubano w'ibihugu byombi warushijeho gutera imbere nyuma y'aho muri 2013 u Rwanda rwafunguye ambasade mu mujyi wa Ankara ndetse Turukiya nayo mu mwaka wakurikiyeho wa 2014 ifungura ambasade yayo i Kigali, ndetse kandi mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2023 ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano asaga 20 y’ubutwererane mu nzego zitandukanye, akaba ari amasezerano yasinyiwe i Kigali n'aba minisitiri b'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane b'ibihugu byombi.



Adams Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF