Yanditswe Jun, 26 2019 21:08 PM | 2,596 Views
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu, Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatatu bagiriye uruzinduko muri Madagascar aho bitabiriye isabukuru ya 59 y’ubwigenge bw’icyo gihugu.
Ni ibirori byabereye kuri Sitade Mahamasina Muicipal iri mu Murwa Mukuru Antananarivo, aho abaturage ba Madagascar bari bakereye kwizihiza uyu munsi w’amateka ku gihugu cyabo.
Perezida Kagame akaba yitabiriye ibirori nk’umushyitsi mukuru ku butumire bwa mugenzi we Andry Rajoelina.
Ibirori byaranzwe n'akarasisi ka gisirikare kerekanaga ishusho y'urugamba rwo guharanira ubwigenge bw'iki gihugu, ndetse n'ubushobozi inzego z'umutekano zimaze kubaka mu rwego rwo kurinda umutekano n'ubusugire bw'igihugu.
Hanakozwe kandi akarasisi ku bwirinzi butifashisha intwaro,n'indi migenzo gakondo muri iki gihugu, byose byasusurukije imbaga yari yitabiriye ibi birori.
Nyuma y’uwo muhango, abakuru b’ibihugu byombi kandi banagiranye ibiganiro mbere yo guha ikiganiro abanyamakuru.
Muri icyo kiganiro, Perezida KAGAME yagaragaje ko uru ruzinduko ari ishema kuri we, kuko ari rwo rwa mbere agiriye muri iki gihugu kandi rukaba rwanabaye impurirane n'umunsi w'amateka kuri Madagascar.
Yarugaragaje kandi nk'umwanya mwiza wo gushimangira imibanire myiza hagati y'ibihugu byombi.
Umubano
w’u Rwanda na Madagascar, Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko wubakiye ku
masezerano y'ubufatanye yasinywe hagati
y'ibigo by'iterambere mu bihugu byombi muri Gashyantare uyu mwaka.
Ikigamijwe muri ayo masezerano ni uko yaba ishingiro ryo guteza imbere ubucuruzi n'ishoramari hagati y'u Rwanda na Madagascar binyuze byumwihariko mu muryango wa COMESA ibihugu byombi bihuriyemo ndetse no mu isoko rusange rya Africa (AfCFTA).
Perezida KAGAME kandi yagaragaje ibiganiro na mugenzi we wa Madagascar byagarutse ku bufatanye hagati y'impande zombi mu nzego zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi n'umutekano, ashimangira ko yizeye neza ko ubutwererane hagati y'ibihugu byombi buzakomeza gutera imbere mu nyugu z'ababituye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri kandi, Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bakiriwe ku meza na Perezida Andry Rajoelina ndetse na Madame we Mialy Rajoelina, umuhango wabereye muri Perezidansi ya Madagascar izwi ku izina Lavoloha Presidential Palace.
Muri uyu musangiro, Perezida KAGAME yashimiye abaturage ba Madagascar ku bw'ubumwe bakomeje kugaragaza muri iki gihe, yibutsa ko ari bwo pfundo ry'ubusugire bw'igihugu, umutekano n'iterambere.
Yagaragaje ko no mu Rwanda, gukorera hamwe mu gushaka umuti w'ibibazo, ari byo byatumye Igihugu kibasha kugera ku mpinduka nziza mu iterambere, kandi ko niba Abanyarwanda barabigezeho byerekana ko n'abandi babigeraho cg bakarushaho.
Rwanda na Madagascar bigaragaza ubushake ku mpande zombi bwo guteza imbere umubano n'ubufatanye mu nzego zirimo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubukerarugendo, ubuhinzi n'ibijyanye n'amategeko.
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, urwego rw'igihugu rw'iterambere RDB, rwasinyanye amasezerano n'urwego rushinzwe iterambere ry'ubukungu muri Madagascar, agamije ishoramari ku mpande zombi ndetse no gusangira ubunararibonye bugamije kubaka ubushobozi n'ubunyamwuga muri ibi bigo byombi.
Inkuru ya Divin UWAYO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru