Yanditswe Nov, 21 2022 19:02 PM | 350,909 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko uburezi ari umusingi uhamye mu kubaka umuntu ufite imyumvire nyayo ku mihindagurikire y’ikirere ndetse no kurengera ibidukikije.
Umukuru w’Igihugu ibi yabigarutseho kuri uyu wa mbere mu gihugu cya Qatar mu muhango wo ku rwego rwo hejuru wo gufungura ku mugaragaro ahamurikirwa ibijyanye n’intego z’iterambere rirambye SDGs, no gutangiza ubukangurambaga bwiswe kurasa ku ntego cg scoring the goals mu cyongereza.
Ni umuhango wari uyobowe na Sheikha Moza Bint Nasser, umuyobozi akaba n’umwe mu bashinze umuryango udaharanira inyungu Qatar Foundation.
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwifuza ko buri mwana w’umunyarwanda kimwe n’abandi bo ku isi yose bakwiriye guhabwa amahirwe yo kwiga.
Yagaragaje ko kwigisha umuntu uhereye mu bwana bwe bituma abantu basobanukirwa n’ibibazengurutse, byaba ihindagurika ry’ikirere ndetse n’ibidukikije muri rusange.
Umukuru w’igihugu kandi yongeyeho ko mu ishoramari mu Rwanda, hagenda hatekerezwa uburyo burambye burimo no kongerera ubushobozi abaturage binyuze mu burezi bahabwa.
Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti
Dec 09, 2023
Soma inkuru
Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite
Dec 09, 2023
Soma inkuru
USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi ...
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirwe yabashyiriweho
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Uturere umunani twabonye abayobozi bashya
Dec 07, 2023
Soma inkuru
Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene
Dec 06, 2023
Soma inkuru
Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama
Dec 06, 2023
Soma inkuru