Yanditswe Nov, 21 2022 19:02 PM | 350,986 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko uburezi ari umusingi uhamye mu kubaka umuntu ufite imyumvire nyayo ku mihindagurikire y’ikirere ndetse no kurengera ibidukikije.
Umukuru w’Igihugu ibi yabigarutseho kuri uyu wa mbere mu gihugu cya Qatar mu muhango wo ku rwego rwo hejuru wo gufungura ku mugaragaro ahamurikirwa ibijyanye n’intego z’iterambere rirambye SDGs, no gutangiza ubukangurambaga bwiswe kurasa ku ntego cg scoring the goals mu cyongereza.
Ni umuhango wari uyobowe na Sheikha Moza Bint Nasser, umuyobozi akaba n’umwe mu bashinze umuryango udaharanira inyungu Qatar Foundation.
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwifuza ko buri mwana w’umunyarwanda kimwe n’abandi bo ku isi yose bakwiriye guhabwa amahirwe yo kwiga.
Yagaragaje ko kwigisha umuntu uhereye mu bwana bwe bituma abantu basobanukirwa n’ibibazengurutse, byaba ihindagurika ry’ikirere ndetse n’ibidukikije muri rusange.
Umukuru w’igihugu kandi yongeyeho ko mu ishoramari mu Rwanda, hagenda hatekerezwa uburyo burambye burimo no kongerera ubushobozi abaturage binyuze mu burezi bahabwa.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru