AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye inama mu Bufaransa y’ihuriro ryiga ku mahoro ku isi

Yanditswe Nov, 11 2018 19:20 PM | 71,847 Views



Perezida wa Repubulika akaba n’umuyobozi w’umuryango w'Afurika yunze ubumwe Paul Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama y’Ihuriro ryiga ku mahoro ku isi i Paris mu Bufaransa kuri iki Cyumweru

Muri iyi nama y'ihuriro ry'umutekano ry' i Paris ibaye ku nshuro yayo ya mbere yateguwe n' umukuru w' igihugu cy' ubufaransa Emmanuel Macron ikaba yitabiriwe n'abakuru b' ibihugu na za guverinoma z' ibihugu bitandukanye by' isi, aho Emmanuel Macron asanga aho isi igize buri gihugu gifite inshingano zo kutifata nk' ikirwa kidashishikajwe n' ibizo rusange byugarije isi.

Ku nshuro yayo ya mbere iyi nama ibaye irahuriza hamwe abakuru b' ibihugu na za guverinoma b' ibihugu by' imigabane yose igize isi bari mu bufaransa mu rwego rwo kwibuka imyaka 100 intambara ya mbere y' isi irangiye bizwi nka ARMISTICE.

Umukuru w' ubudage Dr. Angela Merkel yavuze ko amakosa yakozwe n' abayobozi b'ubudage bw' icyo gihe yabereye isomo iki gihugu mu guha gaciro amahoro no gufatanya na bandi mu gukemura amakimbirane mu biganiro nubwo ayo mahoro atabura gukomwa mu nkora na bimwe mu bihugu  bitarasobanukirwa no gukorera hamwe na bandi.


Naho umunyamabanga mukuru w' umuryango w'abibumbye Antonio Guterres asanga kuba hashize  imyaka ijana intamabra ya mbere y' isi irangiye  benshi babifata nk'amateka ya kure, kuko kudasenyera umugozi umwe no gushaka umuti ku bibazo by' ugarije isi mu nyungu z'abaturage  ari bimwe bikomeje gushyira isi mu kaga.

Iyi nama ngarukamwaka ibaye uburyo bwo guhuriza hamwe abafatanyabikorwa ku rwego rw' isi yaba abakuru b' ibihugu, imiryango mpuzamahanga ,za sosiyete sivile  barebera hamwe uburyo bwo gukemura ibibazo byugarije isi muri iki gihe binyuze muri gahunda zitandukanye zihuriweho n'abafatanyabikorwa bose yaba mu mutekano n'amahoro,ibidukikije, iterambere ,ikoranabuhanga ndetse n' ubukungu budaheza.

Mbere gato y' iyi nama y' ihuriro ry' amahoro ry' i Paris perezida wa repubulika Paul Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we w' ubufaransa Emmanuel Macron hamwe n'abandi banyacyubahiro nyuma y'imihango yo kwibuka imyaka 100 Intambara ya Mbere y'Isi irangiye yahitanye abantu basaga miriyoni 10 isiga igize abapfakazi abagore bangana hafi miriyoni 3 kuribo hakiyongeraho abana miriyoni 6 bagizwe imfubyi n'iyi ntambara.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura