Yanditswe Mar, 11 2019 14:05 PM | 4,210 Views
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta wagiriye uruzinduko mu Rwanda kuri uyu wa Mbere yavuze ko yishimiye intambwe imaze guterwa n'u Rwanda mu iterambere mu myaka 25 ishize Jenoside ihagaritswe.
Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Uhuru Kenyatta byabereye igabiro mu Karere ka Gatsibo aharimo kubera umwiherero wa 16 w’Abayobozi b’igihugu.
Ni ibiganiro bigamije gushimangira umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi.
Nyuma y’ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi, Perezida Uhuru Kenyatta yageze aharimo kubera umwiherero aganira n’abayobozi b’inzego zitandukanye z’igihugu ababwira ko yari aje kureba imikorere yabo kugira ngo nawe ayishyire mu bikorwa muri Kenya.
Yababwiye ko icyo ibihugu byombi bishaka ari ukurengera ibidukiki, gushyiraho uburyo bwo guhuza hakoreshejwe ikoranabuhanga abatuye ibihugu byombi kuko u Rwanda rwonyine rutabyigezaho na Kenya yonyine ntiyabyishoboza ariko ubufatanye bushobora kuzamura ibi bihugu byombi.
Perezida Kenyatta yavuze ko atewe ishema n’uburyo u Rwanda rwavuye ku kuba igihugu cyasaga n’icyapfukamishijwe kikaba igihugu gisa n’aho ari inyenyeri imurikira umugabane wa Afurika.
Perezida Kenyatta yavuze ko kenshi abwira Perezida Kagame ko yifuza gutwara u Rwanda umwanya w’imbere mu koroshya ishoramari.
Yavuze ko umubano w’u Rwada na Kenya ari mwiza cyane kuko Abanyarwanda n’Abanyakenya ari abavandimwe
Perezida Uhuru Kenyatta yaherukaga mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu mu mwaka ushize wa 2018 ubwo yitabiraga inama ya 10 idasanzwe y'abakuru b'ibihugu n'aba za Guverinoma bigize umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, inama yanasize hashyizwe umukono ku masezerano y'isoko rusange ku mugabane wa Africa (Africa continental free trade area).
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
18 minutes
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru