AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye – Soma inkuru...
  • Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami – Soma inkuru...

Mozambique: Perezida Nyusi yashimye ibikorwa by'inzego z’umutekano z’u Rwanda

Yanditswe Sep, 20 2022 20:24 PM | 196,909 Views



Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda zikorera mu Ntara ya Cabo Delgado mu karere ka Mocimboa da Praia.

Muri uru rugendo kandi yahuye n’abaturage bagarutse mu byabo, nyuma y’imyaka myinshi bari mu nkambi.

Mu butumwa yagejeje ku nzego z'umutekano z'u Rwanda, Perezida Nyusi yabashimiye ibikorwa bikomeye byakozwe mu kurwanya iterabwoba kuva bahagera muri Nyakanga 2021, abashimira ubwitange na disipuline bagaragaje mu gihe cyose bahamaze.

Ubwo Perezida Nyusi yahuraga n’abaturage ba Mocimboa da Praia, yabijeje inkunga ya leta mu gukemura ibibazo bafite no gusubiza ibintu byose mu buryo.

James Habimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo w

Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami

Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imb

Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge

Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’ama

Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana

Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n

Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubir