Yanditswe Apr, 07 2019 18:43 PM | 6,145 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madame we Jeannette Kagame bifatanyije n'urubyiruko mu gikorwa cy'urugendo rugamije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyiswe(Walk to remember).
Ni urugendo rwahereye ku Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura kugera kuri Stade Amahoro i Remera, rukaba rwitabiriwe kandi n'urubyiruka ndetse n'abayobozi batandukanye barimo n'abahagarariye za Guverinoma, Imiryango Mpuzamahanga ndetse n'ibitangaza makuru bitandukanye bikorera hirya no hino ku Isi.
Urubyiruko rwitabiriye urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ruravuga ko nubwo abenshi mu rubyiruko bavutse nyuma ya Jenoside kwibuka birufasha kumenya amateka yabo bityo bagaharanira kurwanya ikibi kugirango Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Inkuru ya John Patrick Kwizera
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru