AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Paul Kagame yageze muri Tanzania

Yanditswe Mar, 07 2019 14:42 PM | 10,866 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika y'i Burasirazuba kuri uyu wa kane yageze muri Tanzania aho kuri uyu mugoroba agirana ibiganiro na mugenzi we Dkt John Pombe Magufuli wa Tanzania. Ni mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri ku butumire bwa Perezida Magufuli.

Prezidensi y'u Rwanda yatangaje ko Perezida Kagame agirana ibiganiro na perezida Magufuli, kandi ko uru ruzinduko ari umwanya ku bakuru b'ibihugu byombi kuganira ku mubano w'ibi bihugu byumwihariko, no ku mbogamizi zigikoma mu nkokora kwishyira hamwe kw'ibihugu bigize uyu muryango. Nyuma baraza kugirana ikiganiro n'itangazamakuru, uyu munsi wa mbere w'uruzinduko ukaza gusozwa no kwakirwa kumeza na Perezida Magufuli.

Perezida Kagame yaherukaga muri Tanzania mu kwezi kwa mbere k'umwaka ushize wa 2018, mu gihe perezida Magufuli we aheruka mu Rwanda mu kwezi kwa Kane kwa 2016.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage