AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Paul Kagame yashoje urugendo yagiriraga muri Angola

Yanditswe Mar, 22 2019 14:20 PM | 6,071 Views



Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashoje urugendo rw’iminsi 2 yagiriraga mu gihugu cya Angola; we na mugenzi we Perezida João Lourenço bagirana ikiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2016.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibintu byinshi by’amateka, umuco n’imitekerereze bihuza ibihugu byombi.

Umukuru w’igihugu yavuze ku bijyanye n’impinduka, avuga ko zishobora kugerwaho binyuze mu gushora imari ku mpande zombi.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagize ati “Mu bijyanye no guteza imbere imibanire hagati ya Angola n’u Rwanda; twaganiriye aho tubona dushobora kugirana ubufatanye tukaba twakigananaho hagati yacu, mu byiciro byose.”

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yageze muri Angola kuwa Kabiri.

Ibihugu byombi, umwaka ushize byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere aho RwandAir na Angola National Airline TAAG zikora ingendo zisaga 7 buri cyumweru mu bihugu byombi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura